Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, ni bwo abakinnyi, abatoza n’abaherekeje Black Bulls FC yo muri Mozambique bageze mu Rwanda, bitegura gukina na Rayon Sports.

Akihagera, umutoza Nelson Santos yatangaje ko yiteguye gukina umukino ukomeye wo guhangana, kugira ngo akure amanota ku ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda.

Ati “Turabizi ko mu gukina na Rayon Sports bizaba bitoroshye kuko twarebye imikino yayo iheruka. Gusa icyo bagomba kumenya ni uko umukino bazabona uzaba utandukanye n’ibyo basanzwe babona.”

“Abakinnyi bazahatana, bazatanga imbaraga zose kuko barabizi ko amanota tuzabona twatsinze umukino ari yo azadufasha mu mukino wo kwishyura. Abafana bagera kuri 95% bazaba ari aba Rayon Sports, ariko aba APR FC bazaze badushyigikire.”

Umukino wa Rayon Sports na Black Bulls FC mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, kuri Stade Amahoro.

Umukino wo kwishyura ari na wo uzatanga itike y’amatsinda muri iri rushanwa, uzabera muri Mozambique ku wa 24 Ukwakira 2026.

Nelson Santos utoza Black Bulls yiteguye guhangana na Rayon Sports
Nelson Santos utoza Black Bulls yiteguye guhangana na Rayon Sports