Ni bimwe mu byo yatangaje nyuma y’umukino wa ½ cya CECAFA U-17 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, agatsindwa na Somalia penaliti 5-4, ubwo amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.
Nubwo yatsinzwe, ariko Mulisa ashima urwego abakinnyi be bagaragaje, ibituma abagirira icyizere ku mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uzabahuza na Ethiopia.
Ati “Nishimiye ikipe mfite, icyabayeho ni ugukina n’ikipe nziza kandi yiteguye neza. Ethiopia ni yo ikurikiraho kandi na yo ni ikipe ikomeye. Gusa kuba intego za mbere zo kujya ku mukino wa nyuma wanze, ahasigaye ni ugushaka itike y’Igikombe cya Afurika, nta rirarenga.”
“Abakinnyi ni beza cyane ugendeye no ku bitego batsinze. Uko aba bana bari gukina biragaragaza ko dufite impano z’umupira w’amaguru kandi ejo cyangwa ejobundi tuzaba dufite abakinnyi beza bahatana ku rwego rwo hejuru.”
Gutsindwa byatumye u Rwanda ruzasabwa gutsinda Ethiopia bizahanganira umwanya wa gatatu, kugira ngo rubone itike y'Igikombe cya Afurika cy'Ingimbi ruherukamo mu 2011.
Ni mu gihe Somalia na Uganda byamaze kubona itike, bizahatanira igikombe cya CECAFA U-17. Imikino yombi iteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026.










Ibitekerezo 0