Uru rutonde rwashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026, mu gihe Amavubi yitegura imikino y’Umunsi wa Gatatu n’uwa Kane yo mu Itsinda K.

Umukino ubanza uzahuza Mali n’u Rwanda uteganyijwe ku wa 13 Ugushyingo 2026 kuri Stade du 26 Mars i Bamako, Saa Tatu z’ijoro ku isaha y’i Kigali. Amakipe yombi azongera guhura nyuma y’iminsi ine, ku wa 17 Ugushyingo, kuri Stade Amahoro.

Mu bakinnyi batagaragara kuri uru rutonde harimo Noam Emeran wari mu Amavubi yakinnye imikino ibiri ibanza yo gushaka itike ya CAN 2027, u Rwanda rwatsinzemo Liberia na Cap-Vert. Muri Nzeri yari mu bakinnyi Constantine yari yahamagaye mu ikipe y’agateganyo.

Emeran w’imyaka 24, akaba umuhungu wa Fritz Emeran Nkusi wakiniye Amavubi, yari yatangiye guhamagarwa mu Ikipe Nkuru y’Igihugu muri Gicurasi 2026, ubwo Constantine yamushyiraga mu bakinnyi biteguraga imikino ya gicuti na Comores na Tanzania.

Ku rundi ruhande, myugariro Manzi Thierry ukinira Al Golan SC yo muri Iraq yagarutse mu Ikipe y’Igihugu nyuma yo kutagaragara ku rutonde rwari rwahamagajwe mu mikino ibiri ibanza y’amatsinda muri Nzeri.

Mu banyezamu bahamagawe harimo Niyongira Patience wa Police FC, Hakizimana Adolphe wa APR FC, Mugisha Yves wa Rayon Sports na Ntwari Fiacre ukinira Kruger United yo muri Afurika y’Epfo.

Mu bakinnyi bo mu mutima w’ubwugarizi harimo Mutsinzi Ange wa Zira FK muri Azerbaijan, Niyigena Clément wa Smouha SC mu Misiri, Kavita Phanuel Mabaya wa Birmingham Legion muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nkulikiyimana Nganji Darryl wa SL 16 FC mu Bubiligi na Manzi Thierry.

Ku mpande z’ubwugarizi hahamagawe Imanishimwe Emmanuel wa Chennaiyin FC mu Buhinde, Mickels Jacques Leroy wa Waldhof Mannheim mu Budage, Niyomugabo Claude udafite ikipe, Ganijuru Elie Ishimwe na Uwumukiza Obed ba Rayon Sports, Kwizera Jojea wa Rhode Island FC muri Amerika, Byiringiro Jean Gilbert wa APR FC na Mugisha Gilbert wa Jwaneng Galaxy muri Botswana.

Hagati mu kibuga hari Mugisha Bonheur wa Al Hazem muri Arabie Saoudite, Kapiteni Bizimana Djihad wa CS Constantine muri Algérie, Hamis Hakim wa Kiyovu Sports, Iradukunda Elie Tatou wa Rayon Sports, Ruboneka Jean Bosco wa Al Tahaddy muri Libya na Muhire Kevin wa Jamus SC muri Sudani y’Epfo.

Ba rutahizamu bahamagawe ni Nshuti Innocent wa Al Wafaq Ajdabia muri Libya, Mbonyumwami Taiba wa Ethiopian Coffee SC, Biramahire Abeddy wa Al Batin FC muri Arabie Saoudite, Mickels Joy-Lance wa Sabah FK muri Azerbaijan, Uwiyaremye Fidali wa APR FC na Mickels Joy-Slayd wa Hibernians muri Malta.

Iyi mikino ibiri ifite uburemere bukomeye ku rugendo rw’Amavubi rwo gushaka itike ya CAN 2027 kuko u Rwanda na Mali ari byo biyoboye Itsinda K n’amanota atandatu kuri atandatu. Amavubi yatangiye atsinda Liberia ibitego 3-1, akurikizaho gutsindira Cap-Vert iwayo ibitego 2-1. Mali na yo yatsinze Cap-Vert 3-1 na Liberia 1-0.

Amavubi yahamagaye abazakina na Mali
Amavubi ayoboye Itsinda C ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika
Noam Emeran ntabwo ari mu Mavubi yahamagawe