Wari umukino w’Umunsi wa 22 wa Shampiyona, Ikipe y'Ingabo z'Igihugu yatsinzemo Marines FC yari yayakiriye kuri Stade Umuganda, ibitego 3-2.

Niyibizi Ramadhan ni we watsindiye APR FC igitego cya mbere ku munota wa 25, cyaje cyishyura icya Marines FC cyinjijwe na Usabimana Olivier ku munota wa 14.

Nyuma yo kunyeganyeza inshundura, uyu mukinnyi wa APR FC yakoze ikimenyetso cyo guhamagara kuri telefoni nk’ubutumwa yageneye Umutoza Ferrer amwereka ibyo ari gukorera mu kibuga nubwo atamuhamagaye mu Amavubi yitegura imikino ibiri ya Bénin tariki ya 22 n’iya 27 Werurwe 2023.

Si bishya gutanga ubu butumwa muri ubu buryo kuko no mu mukino w'Umunsi wa 10 wa Shampiyona, APR FC yanganyijemo na Kiyovu Sports ibitego 2-2 kuri Stade ya Kigali tariki 23 Ugushyingo 2022, Mugisha Bonheur yabikoze.

Ubwo yari amaze gutsinda igitego cya mbere cy'Ikipe y'ingabo z'Igihugu ku munota wa 14, we na Niyibizi bakoze iki kimenyetso dore ko hari hashize iminsi mike basizwe n'Umutoza Ferrer ku mikino ibiri ya gicuti yahuje u Rwanda na Sudan ku wa 17 na 19 Ugushyingo.

Ubu butumwa bwasanze Ferrer yicaye mu myanya y'icyubahiro.

Nyuma y’uko urutonde rw'Amavubi yitegura Bénin rugiye hanze mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki 10 Werurwe, Abanyarwanda benshi batunze agatoki Umutoza Carlos Ferrer wasize bamwe mu bakinnyi bahagaze neza mu makipe bakinamo.

Izina Niyibizi Ramadhan ryagarutsweho cyane kenshi dore ko ari umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri iyi minsi.

Abandi bagarutsweho barimo Hakizimana Muhadjiri uri kwitwara neza muri Police FC, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Haruna Niyonzima, Ruboneka Bosco, Mucyo Didier Junior na Buregeya Prince.

Amavubi ni aya gatatu n'inota rimwe mu itsinda L riyobowe na Sénégal n'amanota atandatu. Mozambique iza ku mwanya wa kabiri n'amanota ane mu gihe Bénin iri ku mwanya wa nyuma nta nota irabasha kubona.

Umunyezamu wa Marines FC, Matabaro Assouman, ntiyabashije guhagarika umupira watewe na Niyibizi Ramadhan
Umunyezamu wa Marines FC, Matabaro Assouman, ntiyabashije guhagarika umupira watewe na Niyibizi Ramadhan
Matabaro areba umupira wari umunyuzeho uva mu izamu
Matabaro areba umupira wari umunyuzeho uva mu izamu
Niyibizi Ramadhan yishimira igitego cya APR FC cyo kwishyura
Niyibizi Ramadhan yishimira igitego cya APR FC cyo kwishyura
Niyibizi yishimiye iki gitego akora ikimenyetso cyo guhamagara
Niyibizi yishimiye iki gitego akora ikimenyetso cyo guhamagara
Mugisha Gilbert na Niyibizi Ramadhan ubwo APR FC yari imaze kwishyura igitego yabanje kwinjizwa kuri Stade Umuganda
Mugisha Gilbert na Niyibizi Ramadhan ubwo APR FC yari imaze kwishyura igitego yabanje kwinjizwa kuri Stade Umuganda
Abakinnyi benshi bakora iki kimenyetso bakigenera abatoza b'amakipe y'ibihugu cyangwa abandi babatengushye
Abakinnyi benshi bakora iki kimenyetso bakigenera abatoza b'amakipe y'ibihugu cyangwa abandi babatengushye
Niyibizi Ramadhan uri mu bakinnyi bahagaze neza muri iyi minsi, ntiyahamagawe mu Amavubi yitegura guhura na Benin muri uku kwezi
Niyibizi Ramadhan uri mu bakinnyi bahagaze neza muri iyi minsi, ntiyahamagawe mu Amavubi yitegura guhura na Benin muri uku kwezi
Ku mukino wahuje APR FC na Kiyovu Sports mu Ugushyingo, Mugisha Bonheur yeretse Umutoza Ferrer ko yari akwiye kumuhamagara mu Ikipe y'Igihugu
Ku mukino wahuje APR FC na Kiyovu Sports mu Ugushyingo, Mugisha Bonheur yeretse Umutoza Ferrer ko yari akwiye kumuhamagara mu Ikipe y'Igihugu
Niyibizi Ramadhan na Mugisha Bonheur bagenera ubutumwa Umutoza Ferrer wari wicaye mu myanya y'icyubahiro ya Stade ya Kigali icyo gihe
Niyibizi Ramadhan na Mugisha Bonheur bagenera ubutumwa Umutoza Ferrer wari wicaye mu myanya y'icyubahiro ya Stade ya Kigali icyo gihe

Amafoto: Ntare Julius