Nyuma yo gutandukana n’umukunzi we wa mbere Carolina Dantas, Neymar amaze igihe mu rukundo n’umunyamudeli umenyerewe cyane ku mbuga nkoranyambaga, Bruna Biancardi w’imyaka 28.

Amafoto atanu uyu mugore yashyize hanze ari kumwe na Neymar, yayakurikije amagambo aryohereye yerekano ko bategereje n’amatsiko umwana wabo.

Yagize ati “Ubuzima bwawe turaburota, turi kwitegura kukwakira kandi tuziko ari wowe uzaza ugatuma iminsi y’urukundo rwacu irushaho kuryoha. Uzavukira mu muryango mwiza, uri kumwe n’umuvandimwe wawe, ba sokuru, ba nyokorome na ba nyogosenge kuko batangiye kugukunda.”

Nyuma y’ubu butumwa bamwe mu bakinnyi bakomeye bakinana na Neymar haba mu ikipe y’Igihugu ndetse na PSG bifurije amahirwe masa uyu muryango.

Kugeza ubu Neymar afite undi mwana w’imyaka 11 yabyaye afite 20, amubyarana na Carolina Dantas batandukanye mu 2011.

Neymar w’imyaka 31, yakundanye n’abakobwa 10 mbere yo kwinjira mu mubano mushya na Bruna Biancardi mu 2021 ariko babishyira ku mugaragaro mu ntangiriro za 2022. Aba bose nta numwe Neymar arasezerana nawe byemewe n’amategeko.

Hagati mu 2022, havuzwe amakuru ko aba bombi batakiri kumwe kubera gukeka ko Neymar ya amuca inyuma, ariko umukobwa yanyarukiye ku rubuga rwe rwa Instagrama abwira abamukurikira ko adateze kumva amabwire.

Bruna ni umugore wiyemeje gukora ishoramari rishingiye ku kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga abifatanyije n’akazi akora ko kumurika imideli, ndetse akaba anafite iduka ricuruza imyenda mu Mujyi wa São Paulo muri Brésil.

Neymar afitiye amatsiko menshi cyane umwana we wa kabiri
Neymar afitiye amatsiko menshi cyane umwana we wa kabiri
Neymar yagaragaje ibyishimo bidasanzwe byo kuba agiye kubona umwana wa kabiri
Neymar yagaragaje ibyishimo bidasanzwe byo kuba agiye kubona umwana wa kabiri
Bruna Biancardi yasangije abamukurikira ibyo kwibaruka umwana wa mbere agiye kubyarana na Neymar
Bruna Biancardi yasangije abamukurikira ibyo kwibaruka umwana wa mbere agiye kubyarana na Neymar
Neymar n'umukunzi we bari mu munyenga w'urukundo ndetse baritegura umwana
Neymar n'umukunzi we bari mu munyenga w'urukundo ndetse baritegura umwana
Umwana wa mbere wa Neymar agize imyaka 11
Umwana wa mbere wa Neymar agize imyaka 11