Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Nyakanga 2024, nibwo ubuyobozi bwa Musanze FC bwatangaje ko abakinnyi bayo bane bagomba kugumana nayo mu mwaka utaha w’imikino.

Ntijyinama Patrick ‘Mbogamizi’ ari nawe kapiteni w’iyi kipe yahawe amasezerano y’imyaka ibiri ndetse umunyezamu Ntaribi Steven na Salomon Adeyinka nabo bakaba ariyo bahawe.

Myugariro Muhire Anicet uri mu bakinnyi bafashije cyane Musanze FC mu mwaka ushize yahawe imyaka itatu ari umukinnyi wayo kugeza mu 2027.

Iyi kipe yo mu Ntara y’Amajyaruguru yongereye amasezerano aba bakinnyi nyuma yo gutandukana n’abarimo Muhawenayo Gad, Manzi Aimable, Aime Djicka Gassissou na Ebode Bertrand.

Myugariro Muhire Anicet 'Gasongo' yongerewe imyaka itatu muri Musanze FC
Myugariro Muhire Anicet 'Gasongo' yongerewe imyaka itatu muri Musanze FC
Kapiteni wa Musanze FC, Ntijyinama Patrick ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho ifite
Kapiteni wa Musanze FC, Ntijyinama Patrick ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho ifite
Musanze FC yitegura umwaka w'imikino yongereye amasezerano Salomon Adeyinka
Musanze FC yitegura umwaka w'imikino yongereye amasezerano Salomon Adeyinka
Ntaribi Steven azakomeza gukinira Musanze FC mu gice cyo mu izamu
Ntaribi Steven azakomeza gukinira Musanze FC mu gice cyo mu izamu