Tariki 1 Mutarama 2023 ni bwo Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide ’Trump’, yatangarije abakinnyi ko Adel Ahmed ari we mutoza wabo kugeza umwaka w’imikino 2022/23 urangiye.
Nyuma y’iminsi ibiri, ku wa 3 Mutarama 2023, Uyu munya-Misiri yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’Umwungiriza we, Ibrahim Abdulla mbere yo kwerekeza gutangira akazi muri Musanze FC yo mu Majyaruguru.
Ahmed Adel akigera mu ikipe yashyizeho amategeko mashya, aganira n’ubuyobozi yabweretse uburyo abakinnyi bari barateteshejwe n’Umunya-Kenya Frank Ouna yasimbuye.
Yagaragaje ko bakeneye igitsure kandi kigomba kujyana n'ibihano byo gukatwa amafaranga, ng'uko uko byatangiye kubahirizwa; tubibutse ko ari na bwo buryo yakoreshaga muri Gasogi United yari amaze amezi abiri avuyemo.
Ubwo abakinnyi batangarizwaga amakosa n’ibihano byayo, basabwe kwirinda ayari yiganjemo kudashyira umutima ku kazi n’uburangare.
Mu gutangira, ibi abakinnyi bamwe babonaga bikwiye, abandi bakabifata nko kubaragiza inkoni y’icyuma kuko ari bakuru kandi bazi akazi bashinzwe.
Mu itangazo yashyize hanze, Ahmed Adel, yagaragaje amakosa 14 ndetse n'ibihano byayo. Risozwa n'interuro igira iti "Kora uko ushoboye kugira ngo utazabura amafaranga yawe.’’
Kuri urwo rutonde, buri kosa ryose rijyanye n'amafaranga uwarikoze agomba gukatwa, aho irya make ryishyurirwa ibihumbi 5 Frw mu gihe irya menshi rihanishwa kwishyura ibihumbi 50 Frw.
Aya mategeko agena ko ukererewe imyitozo nta ruhushya akatwa ibihumbi 5 Frw; Kubura ku myitozo cyangwa mu nama nta ruhushya [Gukatwa ibihumbi 10 Frw]; Kwambara imyambaro itari iy’ikipe mu myitozo [Gukatwa ibihumbi 5 Frw]; Kuva aho ikipe iteraniye nta ruhushya [Gukatwa ibihumbi 5 Frw]; Kurwana mu myitozo [Gukatwa ibihumbi 10 Frw]; Kuvugana nabi n'abayobozi mu ikipe "staff" [Gukatwa ibihumbi 10 Frw]; Guhabwa ikarita y’umuhondo kubera gushyogozanya n’umusifuzi [Gukatwa ibihumbi 5 Frw]; Guhabwa ikarita y’umutuku kubera kuvugana n’umusifuzi [Gukatwa ibihumbi 10 Frw]; Kuvuga ku ntebe y’abasimbura [Gukatwa ibihumbi 5 Frw]; Kubura ku mikino ya gicuti [Gukatwa ibihumbi 20 Frw]; Kubura ku mikino y’amarushanwa [Gukatwa ibihumbi 50 Frw]; Kuva mu mwiherero w’ikipe nta ruhushya [Gukatwa ibihumbi 20 Frw]; Kujya mu myitozo cyangwa mu nama y’ikipe wanyoye ibisindisha [Gukatwa ibihumbi 50 Frw] mu gihe Kuvugana n’Ubuyobozi bihanishwa gutanga ibihumbi 10 Frw.

Mu ishyirwa mu bikorwa ry’amwe muri aya mategeko ingero zimwe zerekana ko hari abazize ukuri mu gihe izindi zerekana ko harimo icyo bise kwigirizwaho nkana.
Myugariro wahoze akinira Rayon Sports ndetse wanageranye na yo muri ¼ cya CAF Confederation Cup, Nyandwi Saddam, yakaswe ibihumbi 15 Frw kubera kujya muri ‘gym’ yambaye umwenda utari uw’ikipe no gusiba imyitozo ku mpamvu zidasobanutse.
Uyu mukinnyi yemereye Ahmed Adel ko yazize ukuri ndetse asaba imbabazi ko atazongera gukora ayo makosa.
Hari ingero z’abavuga ko barenganyijwe!
Mu mpera za Werurwe 2023, Rutahizamu w’Umunya-Kenya, Namanda Wafula, yapfushije nyirakuru, asaba umutoza uruhushya rwo kujya gushyingura.
Kuri uwo munsi ntiyakoze imyitozo ndetse ubwo yageraga mu ruziga rw’abakinnyi Umutoza Adel yamubwiye ko nubwo ashaka uruhushya ariko yageze ku kibuga atambaye imyenda y’ikipe, acibwa ibihumbi 5 Frw.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko nyuma yo guhabwa uruhushya yaciwe amafaranga, Namanda yagumye hanze y’ikibuga ntiyakora imyitozo kuko yabwiye umutoza ko yumva atameze neza kubera ibyago yari yagize. Icyo gihe Adel yamuhanishije amande y’ibihumbi 10 Frw yo gusiba imyitozo.
Wafula yasubiye iwabo gushyingura ariko na n’ubu ntaratangariza ikipe igihe azagarukira mu kazi.
Umuganga wa mbere yataye ikipe
Tariki 29 Werurwe 2023 ni bwo Umuganga wa Mbere wa Musanze FC, Ntwari Eric, yerekeje mu Mujyi wa Kigali nyuma yo gusaba uruhushya rwo kuvuza umugore we wari urembye.
Kuri uwo munsi, Musanze FC yari ifite imyitozo isanzwe saa Cyenda ariko iza gushyirwa saa Sita kugira ngo abakinnyi n’abatoza baze gukurikira umukino w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi na Bénin kuri Kigali Pelé Stadium, warangiye ibihugu byombi binganyije 1-1.
Ntwari ntiyatinze i Kigali kuko yahise asubira i Musanze, anaharebera uyu mukino ariko ntiyageze ku myitozo y'ikipe.
Mu myitozo yo ku mugoroba wa tariki 3 Mata 2023, ni bwo hatanzwe agahimbazamusyi k’umukino Musanze FC yakiriyemo ikanatsinda Gorilla FC igitego 1-0 cya Ntijyinama Patrick ku munota wa 90, tariki 12 Werurwe 2023.
Umutoza Adel yahaye Ntwari Eric ibihumbi 20 Frw mu bihumbi 40 Frw asanzwe atangwa ku mukino Musanze FC yatsinze. Akibibona, uyu muganga yaguye mu kantu abaza impamvu amuhaye amafaranga atuzuye.
Adel yamusubije ko ku wa 29 Werurwe yasibye imyitozo y’ikipe, avuga ko yari yamwemereye kuyibonekamo ariko arasiba.
Ntwari yahise amujugunyira amafaranga yari amaze kumuha, ayaherekesha amagambo yumvikanamo uburakari.
Abayumvise bavuga ko yamubwiye ati "Ni mu Gisibo genda n’aya uyaryemo capati’’.
Yahise afata ibikoresho bye asohoka muri Stade Ubworoherane, kuva uwo munsi kugeza n’ubu ntaragaruka mu ikipe kuko ubu inshingano zo kuvura ziri gukorwa na Mugunga Dan usanzwe ari umuganga wungirije.

Ku gahimbazamusyi ko gutsinda Garilla FC, Umutoza Ahmed Adel yakase Nsengiyumva Isaac ibihumbi 25 Frw.
Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko uyu myugariro yarwaye iminsi ibiri asabwa kuza ku myitozo ntiyaboneka maze agongwa n’itegeko rya kabiri ryo gusiba imyitozo. Impamvu yabihaniwe kandi yasabye uruhushya ni uko itegeko rigena ko n'urwaye agera ku kibuga aho bagenzi be bari.
Mu myitozo yo ku mugoroba wo ku wa 13 Mata 2023, abakinnyi ba Musanze FC batagira imodoka ibajyana ku myitozo, berekeje kuri Stade Ubworoherane bitegura umukino w’Umunsi wa 25 wa Rwamagana City.
Icyo gihe hari imvura y’utujojoba byatumye bagera ku kibuga mu bice, birangira abo Adel yahatanze bakaswe ibihumbi 5 Frw.
Uyu mukino wabaye ku wa 15 Mata 2023, Musanze FC yatsinze Rwamagana City ibitego 2-1.
Mu mukino Musanze FC yanganyijemo igitego 1-1 na Bugesera FC tariki 12 Gashyantare 2023 kuri Stade ya Bugesera, ku munota wa 87 w’umukino, Umutoza w’Abanyezamu ba Musanze FC, Harerimana Gilbert yabwiye Ntalibi Steven ko agomba kwitonda kuko habura iminota itatu gusa ngo umukino urangire. Kubera ko itegeko rya cyenda ryo kutavuga ku ntebe y’abasimbura ribyemerera gusa Ahmed Adel n’Umwungiriza we Ibrahim Abdulla, nyuma y’umukino Harerimana yahanishijwe gukatwa ibihumbi 5 Frw.

Guhana abavuze ku ntebe y’abasimbura si bishya kuri Adel kuko no mu mukino wa gicuti Gasogi United yatozaga yatsinzemo APR FC igitego 1-0 i Shyorongi tariki 11 Kanama 2022, nabwo yahanishije myugariro we Kazindu Guy wari wicaye ku ntebe y’abasimbura, wakomye amashyi atera akanyabugabo mugenzi we wari uri gukinira mu kibuga, gukatwa ibihumbi 5 Frw kuko yakoze ibibujijwe.
Ubwo yamenyeshaga Kazindu ikosa yakoze, yamubwiye ko yamuhannye agamije guca ibyo yise akajagari ku ntebe y’abasimbura.
Ubwo IGIHE yaganiraga n’umwe mu bayobozi ba Musanze FC yatubwiye ko ibihano byahawe abakinnyi babizi ariko batabibonamo ikibazo kuko ari amabwiriza bahawe.
Yagize ati "Ni wowe mbyumvanye ko byaba ari ikibazo kuko umutoza abikora kuko hari amabwiriza aba yarahaye abakinnyi. Umukinnyi uba warenze ku mabwiriza y’umutoza we nyuma agahanwa akaza kumva ko ari ikibazo, ntekereza ko ahubwo umukinnyi ari we waba ari ikibazo.’’
Abajijwe niba abona ko aya mategeko abangamiye abakinnyi, yavuze ko ari umutoza wayashyizeho ariko abaye abangamye hari aho babibariza.
Ati "Hari Team Manager, aramutse abonye ari ikibazo yabavuganira komite ikabyigaho. Abonye umutoza arenganyije umukinnyi na we yatanga raporo ariko mu gihe ataragaragaza ikibazo, ubuyobozi ntitwabyivangamo. Mu gihe rero bikigaragara nk’ikosa ry’umukinnyi n’undi wabyivangamo yaba yinjiye mu nshingano zitari ize’’
Amafaranga akatwa abakinnyi ajya he?
Ubuyobozi bwa Musanze FC butanga agahimbazamusyi kuzuye mu gihe ibijyanye n'amafaranga acibwa abakosheje butazi aho arengera.
Uwaduhaye amakuru wifuje ko amazina ye adatangazwa yakomeje ati "Ubwo ababa bahanwe haba hari impamvu bahanwe, ibikurikiraho ntacyo tubizi ho.’’
Ibyifuzo by’abakinnyi ku kibazo bakivugira mu matamatama
Bamwe mu bakinnyi bavuga ko ikipe bashyize imbere amafaranga nyamara hari n’ibindi bihano byakabaye bikoreshwa.
Umwe yagize ati "Ubu mu Ikipe igihano cyose ni amafaranga, hari igihe muza ku myitozo mwicaye mutangiye kwambara, [Umutoza] ahagaze mu kibuga hagati agahita avuza ifirimbi atitaye ku masaha n’iminota agatangira kwandika abakiri kwambara akabakata gukererwa imyitozo.’’
Yatanze urugero rw'uko ubwo bari batarahembwa amezi abiri ya Gashyantare na Werurwe, bacungiraga ku duhimbazamusyi gusa.
Yavuze ko biba bibabaje kuba n'ako gahimbazamusyi bagatanga bagakaseho ayo mafaranga, bamwe bita ay'amaherere.
Ati "Dufite imiryango dutunze na yo iba iduhamagaraga iti 'nimugire icyo mutwoherereza'. Iyo umushahara uje uhita uwishyura amadeni kuko hari igihe utinda, tuba ducungiye ku gahimbazamusyi natwo tukatubona tutuzuye.’’
Abakinnyi bavuga ko hashobora kurebwa ibindi bihano nko guhagarika umuntu mu gihe runaka, gukora imyitozo yitaruye abandi, kudakinishwa imikino runaka aho guhozwa mu bihano bibakenesha.







Ibitekerezo 0