Wari umukino w'Umunsi wa 19 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Huye ku Cyumweru, tariki ya 12 Gashyantare 2023.
Wari witabiriwe bikomeye dore ko ari wo mukino ukunzwe kurusha iyindi cyane cyane ko uhuza amakipe ahiga andi mu kugira umubare w'abafana benshi mu gihugu.
Mupenzi usanzwe ugurira Ikipe y'Ingabo z'Igihugu abakinnyi, yarebye uyu mukino yicaranye na Karekezi Olivier ufite amateka muri aya makipe yombi dore ko yakiniye APR FC akanayibera Kapiteni mu gihe yatoje Rayon Sports mu 2017.
Aba bombi kandi bari bicaranye na Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal wanakoranye na Karekezi Olivier mu 2020.
Barebanye iminota 90 y'umukino, bigeze mu minota y'inyongera Mupenzi arahaguruka, asezera Mvukiyehe Juvénal, ahereje Karekezi ikiganza arakigumana amusaba gukomeza kwicara ngo arangize umukino.
Mupenzi yishikuje Karekezi akoresheje imbaraga, arahindukira aca mu myanya y'icyubahiro, asohoka yerekeza hanze.
Abafana ba Rayon Sports bari bicaye hejuru y'imyanya y'icyubahiro bari mu byishimo by'intsinzi baherukaga muri Mata 2019, bamuvugirije induru bamwishima hejuru baseka, undi ntiyabasubiza arabihorera, arakomeza aragenda.
Karekezi yamukurikije amaso aseka, we akomeza kurebana umukino na Mvukiyehe kugeza urangiye.
Igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Ngendahimana Eric ku munota wa 32 ku mupira w'umuterekano wari umaze guterwa na Héritier Luvumbu.
Iyi ntsinzi yahise iha Rayon Sports amanota 36 ayishyira ku mwanya wa kane aho inganya na AS Kigali na Gasogi United amanota, zose zirushwa na APR FC ya mbere inota rimwe.
























Amafoto: Igirubuntu Darcy





Ibitekerezo 0