Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukuboza 2018 nibwo iyi kipe yo mu karere ka Huye yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe ivuye mu Mujyi wa El Obeid wo mu majyaruguru ya Sudani.

Niho yahagurutse ku Cyumweru saa 15:30, inyura mu murwa mukuru Khartoum ihamara amasaha 12 itegereje indege ya Ethiopian Airlines yabanyujije i Addis Ababa muri Ethiopia mbere yo kugera mu Rwanda.

Abakinnyi 18, abatoza n’abandi bari babaherekeje bakiriwe n’abafana bo mu itsinda rya ‘Generation MVS’ rigizwe n’abafana 50 ryari ku kibuga cy’indege. Aba bafana bari bitwaje ibyapa biriho amagambo ashimira buri umwe uvuye muri Sudani kubera ubwitange yagaragaje ngo ikipe ibone inota inganya 0-0 mu mukino ubanza wabereye kuri Shikan Castle Stadium.

Umutoza Haringingo Francis utoza Mukura VS yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be bakoze akazi gakomeye kuko bahanganye n’ikipe ifite abakinnyi bamenyereye amarushanwa, ariko ngo kuyisezerera i Huye birashoboka.

Ati “Twakinnye n’ikipe ikomeye ifite abakinnyi beza, bahenze kandi bamenyereye amarushanwa ya CAF. Twashoboraga kubona igitego mu minota ya mbere kuko twanateye umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu ariko nyuma twakinnye ducungana no kutinjizwa igitego. Ntabwo byatworoheye ariko twizeye ko umukino wo kwishyura tuzawuyobora natwe kuko tuzaba turi iwacu.”

Umukino wo kwishyura uzabera kuri stade Huye tariki 22 Ukuboza 2018 saa 15:30.

Mukura VS nikomeza izakina n’indi kipe imwe, nayo ishoboye kuyisezerera yaba ikipe ya kabiri yo mu Rwanda igeze mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cup nyuma ya Rayon Sports yabikoze uyu mwaka.

Abatoza basobanurira Depite Karemera Jean Thierry uko urugendo rwagenze

Abavuye muri Sudani bose bari bayobowe na Visi Perezida wa Mukura VS Nayandi Abraham

Akanyamuneza kagaragaraga ku maso ya buri umwe

Bari bambaye imyenda yanditseho ko Mukura VS ari umukunzi wabo

Buri mukinnyi yahabwaga akapa kanditseho izina rye

Byari ibyishimo byinshi ku bakunzi ba Mukura VS bari i Kanombe

Ciza Hussein Mugabo n'abo ayoboye batanga icyizere cyo kugera kure mu marushanwa ya CAF

Gael Duhayindavyi yatunguwe n'umubare w'abafana baje kubakira

Gashugi Abdul Karim ari mu bafite inararibonye muri iyi kipe

Haringingo Francis utoza Mukura Victory Sports yizeye gutsindira i Huye

Umurundi Iddy Saidi Djuma bita N'Golo Kante kubera ubugufi ni umwe mu bari kumwe na Mukura VS

Uyu mwali we umukinnyi ashimira kurusha abandi ni umunyezamu Rwabugiri Omar

Karemera Thierry wahoze ari umudepite ari mu bakunzi ba Mukura VS bagiye kuyakira ku kibuga cy'indege

Igitego Nshimirimana David yatsinze Free State Stars nicyo cyagejeje Mukura VS muri iki cyiciro

Ifoto y'urwibutso y'abakinnyi bageze ku Kibuga cy'Indege i Kigali

Itsinda ry'abafana ryitwa Generation MVS niryo ryakiriye ikipe ivuye muri Sudani

Kapiteni wa Mukura VS Ciza Hussein Mugabo ageze i Kigali

Myugariro Iragire Saidi ari mu bafashije Mukura VS kubona inota rimwe

Rwabugiri Omar yafashije ikipe ye kwihagararaho imbere ya Hilal El Obeid