Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu, APR FC yawugiyemo isabwa gutsinda ngo ikomeze gusiga amakipe ayikurikiye, Mukura VS na Rayon Sports amanota ane.

APR FC yakinnye uyu mukino yishimira kugarura mu kibuga umunyezamu wayo wa mbere, Kimenyi Yves, utarakinnye imikino ibiri iheruka kubera ikibazo cy’uburwayi.

Wari umukino wa mbere ku mutoza mushya wa Kirehe FC, Sogonya Hamiss Cishi wongeye kuyisubiramo nyuma yo kuyitoza 2016-17 ariko ikaza kumwirukana kubera umusaruro muke.

Igice cya mbere cyarangiye cyaranzwe no kugerageza uburyo bwinshi bwabyara igitego ku ruhande rwa APR FC ariko umunyezamu wa Kirehe FC, Mutabazi Jean Paul ufite ubunararibonye kuko yakinnye mu makipe atandukanye nka; Kiyovu Sports na Police FC, akomeza gutabara.

Muhadjiri Hakizimana yashoboraga gufungura amazamu ku munota wa 39 ubwo yasigaranaga n’umunyezamu Mutabazi bonyine, ariko uyu munyezamu amukorera ikosa haboneka penaliti.

Iyi penaliti yemejwe n’umusifuzi Abdul Karim Twagirumukiza wayoboye uyu mukino ntabwo yabyaye igitego kuko umunyezamu wa Kirehe FC, Jean Paul Mutabazi yongeye gutabara ikipe ye ayikuramo, igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakoze impinduka. Umutoza wa APR FC Zlatko Krmpotić yahaye umwanya Fiston Nkinzingabo wari utarakina muri iyi shampiyona kubera imvune no kutagirirwa icyizere n’abatoza, ajya mu kibuga asimbuye Nshuti Savio, na Evode Ntwari asimbura Buteera Andrew.

Sogonya Hamiss Cishi nawe yinjije Mohamed Akoffu mu mwanya wa Munyeshyaka Gilbert naho Mutabazi Isaie asimburwa na Bugingo Samson.

Izi mpinduka ntacyo zahinduye kuko umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0, bituma APR FC iguma ku isonga ya shampiyona y’u Rwanda n’amanota 42 ariko itangira kuribwa isataburenge na Rayon Sports na Mukura VS zo zujuje amanota 40.

Ku rundi ruhande, Kirehe FC yo yagumye mu myanya mibi kuko iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16 kuko yujuje amanota 12.

Kirehe FC yihagazeho ku kibuga cyayo
Kirehe FC yihagazeho ku kibuga cyayo
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga barimo Kimenyi Yves, umunyezamu wari umaze imikino ine adakina
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga barimo Kimenyi Yves, umunyezamu wari umaze imikino ine adakina
Babanje kwiragiza imana, bayisaba kurinda izamu ryayo
Babanje kwiragiza imana, bayisaba kurinda izamu ryayo
Abafana ba APR FC bari babukereye
Abafana ba APR FC bari babukereye
Baraka Augustin hagati mu kibuga yabujije inzira abakinnyi ba APR FC barimo Imran Nshimiyimana inshuro nyinshi
Baraka Augustin hagati mu kibuga yabujije inzira abakinnyi ba APR FC barimo Imran Nshimiyimana inshuro nyinshi
Butera Andrew ntabwo yorohewe n'ikibuga cy'i Nyakarambi kugera asimbuwe
Butera Andrew ntabwo yorohewe n'ikibuga cy'i Nyakarambi kugera asimbuwe
Byiringiro Lague ntabwo yorohewe n'abakinnyi bugarira muri Kirehe FC
Byiringiro Lague ntabwo yorohewe n'abakinnyi bugarira muri Kirehe FC
Mbere yuko igice cya mbere kirangira APR FC yabonye amahirwe yo kubona igitego ku ikosa Jean Paul Mutabazi yakoreye Muhadjiri Hakizimana
Mbere yuko igice cya mbere kirangira APR FC yabonye amahirwe yo kubona igitego ku ikosa Jean Paul Mutabazi yakoreye Muhadjiri Hakizimana
Abakinnyi ba Kirehe ntabwo bemeranywaga n'icyemezo cy'umusifuzi
Abakinnyi ba Kirehe ntabwo bemeranywaga n'icyemezo cy'umusifuzi
Umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim yemeje ko ari penaliti ya APR FC
Umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim yemeje ko ari penaliti ya APR FC
Penaliti yahawe Muhadjiri Hakizimana
Penaliti yahawe Muhadjiri Hakizimana
Umunyezamu Mutabazi Jean Paul yayikurikiye neza
Umunyezamu Mutabazi Jean Paul yayikurikiye neza
Ayikubita ibipfunsi
Ayikubita ibipfunsi
Imiterere y'ikibuga yatumaga bakina imipira miremire
Imiterere y'ikibuga yatumaga bakina imipira miremire
Inyota y'intsinzi yari ku mpande zombi
Inyota y'intsinzi yari ku mpande zombi
Karim Patient agerageza gutabara izamu rye mu gice cya kabiri
Karim Patient agerageza gutabara izamu rye mu gice cya kabiri
Kirehe iwayo ikunzwe n'ingeri zose, harimo n'abageze mu zabukuru
Kirehe iwayo ikunzwe n'ingeri zose, harimo n'abageze mu zabukuru
Kuba ikibuga ari kibi ntibyabuzaga abakinnyi kwitanga
Kuba ikibuga ari kibi ntibyabuzaga abakinnyi kwitanga
Kurira igiti birahagije ngo urebe umukino neza i Nyakarambi
Kurira igiti birahagije ngo urebe umukino neza i Nyakarambi
Mu minota ya nyuma Mutabazi Jean Paul yagiye yitabwaho n'abaganga, benshi bagakeka ko ari ugutinza iminota
Mu minota ya nyuma Mutabazi Jean Paul yagiye yitabwaho n'abaganga, benshi bagakeka ko ari ugutinza iminota
Ntabwo wari umunsi mwiza kuri Muhadjiri Hakizimana
Ntabwo wari umunsi mwiza kuri Muhadjiri Hakizimana
Uyu ntiyemeranyaga n'umusifuzi ku cyemezo cyo guha APR FC penaliti
Uyu ntiyemeranyaga n'umusifuzi ku cyemezo cyo guha APR FC penaliti
Visi perezida wa APR FC, Maj Gen Mubarak Muganga yari yaherekeje ikipe ye
Visi perezida wa APR FC, Maj Gen Mubarak Muganga yari yaherekeje ikipe ye

Amafoto: Ntare Julius