Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, ni bwo Al Hazem Soudi Club yakinnye na Al Hilal Saudi Club, mu mukino wa shampiyona ya Saudi Pro League.
Mugisha Bonheur ni umwe mu bakinnyi Al Hazem SC yabanje mu kibuga hagati, ahangana n’abarimo Gabriel Martinelli, gusa ikipe ye itsindwa igitego 1-0.
Umukino urangiye Mugisha yageze mu rwambariro agurana umwambaro we na Gabriel Martinelli wakiniye amakipe atandukanye kandi akomeye Arsenal n’Ikipe y’Igihugu ya Brésil.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Mugisha w’imyaka 26 yishimiye iki gikorwa, agira ati “ndacyahagaze nemye, inyota iracyahari”.
Uyu mukinnyi ni we wa mbere wakoze amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere ukina muri Saudi Pro League, irimo abakinnyi bakomeye nka Cristiano Ronaldo, Karim Benzema, Sadio Mane n’abandi.
Uyu mukinnyi bakunze kwita ‘Casemiro’, yavuye mu Rwanda muri APR FC mu 2023, yerekeje muri Libya mu Ikipe ya Al Ahli SC y’i Tripoli. Iyi yayikinnyemo umwaka umwe ajya muri AS Marsa ari na yo yamufunguriye amarembo amwerekeza mu yandi makipe akomeye.








Ibitekerezo 0