Magingo aya, Ikigega ‘Agaciro Development Fund’ kirimo muri miliyari 51 Frw.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nzeri 2018 hazatangira imikino y’iri rushanwa rimaze kuba ngarukamwaka.
Rigiye kuba ku nshuro ya gatatu kuko byagaragaye ko rigera ku ntego nkuko bitangazwa n’ushinzwe imari mu Kigega Agaciro Development Fund, Banaga Bienfait.
Ati “Intego yacu ya mbere mu gutegura iri rushanwa ni ubukangurambaga ariko hari n’amafaranga yinjira.”
Yakomeje agira ati “Mu mibare, iri rushanwa rimaze gukinwa inshuro ebyiri. Ku bibuga twinjije miliyoni 16 naho abanyamuryango ba FERWAFA barimo amakipe baduha miliyoni 34 Frw.”
“Umwaka wa kabiri ku bibuga twinjije miliyoni 38 Frw. Twizeye ko irushanwa ry’uyu mwaka bizagenda neza kurushaho, tukinjiza amafaranga menshi ariko n’ubukangurambaga bugakorwa.”
Amakipe ane ni yo azitabira iri rushanwa. Ayo ni APR FC izatangira ihura na Etincelles FC; Rayon sports ihure na AS Kigali. Ni imikino yose izaba kuri uyu wa Gatanu.
Imikino y’umwanya wa gatatu n’uwa nyuma, izaba ku Cyumweru tariki 30 Nzeri
Kwinjira ni amafaranga ibihumbi 10 Frw muri VVIP, bitanu muri VIP n’igihumbi ahasigaye hose.






Ibitekerezo 0