Iyi kipe yabigezeho nyuma y’aho Bournemouth yanganyije na Manchester City igitego 1-1, bityo bikaba bitagikunze ko iyi kipe y’i Manchester yazakuramo amanota The Gunners yayirushaga.

Bamwe mu bakinnyi ba Arsenal bagaragaje ibyishimo byinshi, aho basubizaga bamwe mu bakunze ku bannyega.

Bukayo Saka yavuze ko gusekwa birangiye.

Ati “Imyaka 22 baduseka, batunnyega ariko ntibazongera kuduseka.”

Ubwo Arsenal yatsindwaga na Manchester City, Declan Rice yagaragaye avuga ko bitararangira, mu gihe benshi bemezaga ko bigoye kuzegukana igikombe.

Uyu mukinnyi yagiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yari yarabivuze.

Ati “Narababwiye mwese. Ubu noneho byarangiye.”

Thierry Henry waherukaga guhesha Arsenal Igikombe cya Shampiyona, yavuze ko yishimiye ko kera kabaye abana be babonye iyi kipe yegukana igikombe.

Ati “Kuva mu ntebe za Highbury tujya Emirates, umuryango mugari wa Arsenal ubu noneho twakwishima. Iki kiragano kirakoze cyane, ubu noneho abana banjye babona dutwara igikombe.”

Umukino wa nyuma wa Premier League, Arsenal izasura Crystal Palace ku Cyumweru, tariki ya 24 Gicurasi 2026.

Muri rusange, ni ku nshuro ya 14 Arsenal yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, mu gihe ari Premier League ya kane yegukanye kuva yatangira gukinwa mu 1992/93.

Bukayo Saka na Gabriel Magalhães bari mu byishimo bikomeye
Bukayo Saka na Gabriel Magalhães bari mu byishimo bikomeye
Declan Rice na Lessandro Trossard bishimira intsinzi
Declan Rice na Lessandro Trossard bishimira intsinzi
Myugariro Riccardo Calafiori mu byishimo bikomeye
Myugariro Riccardo Calafiori mu byishimo bikomeye
Myugariro William Saliba na Riccardo Calafiori mu byishimo bikomeye
Myugariro William Saliba na Riccardo Calafiori mu byishimo bikomeye
Abakinnyi ba Arsenal bafashe amafoto y'urwibutso
Abakinnyi ba Arsenal bafashe amafoto y'urwibutso
Abafana bari benshi hanze ya Emirates Stadium
Abafana bari benshi hanze ya Emirates Stadium
Ibyishimo byari byose mu bafana
Ibyishimo byari byose mu bafana
Amafoto y'urwibutso yafashwe ku bwinshi
Amafoto y'urwibutso yafashwe ku bwinshi
Declan Rice na Eberechi Eze mu mihanda y'i Londres mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu
Declan Rice na Eberechi Eze mu mihanda y'i Londres mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu
Abakinnyi ba Arsenal ntibaryamye
Abakinnyi ba Arsenal ntibaryamye
Ian Wright n'abafana ba Arsenal mu byishimo bikomeye
Ian Wright n'abafana ba Arsenal mu byishimo bikomeye
Bamwe bari bitwaje n'ingoma
Bamwe bari bitwaje n'ingoma
Umwe mu bafana yishimiye intsinzi nka rutahizamu Viktor Gyökeres
Umwe mu bafana yishimiye intsinzi nka rutahizamu Viktor Gyökeres
Ibishashi byarashwe karahava
Ibishashi byarashwe karahava
Buri wese yishimiraga intsinzi uko abyumva
Buri wese yishimiraga intsinzi uko abyumva
Abafana bacanye umuriro
Abafana bacanye umuriro
Umwe mu bafana yuriye ipoto
Umwe mu bafana yuriye ipoto