Abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda bahamagawe mu Amavubi, bitabiriye umwiherero ku wa Gatanu, aho Ikipe y’Igihugu igiye kwitegura imikino ibiri izahuramo na Mali ndetse na Kenya mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
U Rwanda ruzabanza kwakira Mali mu mukino w’umunsi wa gatanu wo mu Itsinda E, uzabera i Nyamirambo ku wa 11 Ugushyingo saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Nyuma y’iminsi itatu, Ikipe y’Igihugu izaba iri muri Kenya, aho izakirwa na Harambee Stars mu mukino w’umunsi wa gatandatu, ari na wo uzasoza ijonjora rya kabiri.
Mu rwego rwo kwitegura imikino yombi, abakinnyi b’Amavubi bahamagawe muri iki cyumweru bitabiriye umwiherero ku wa Gatanu.
Abitabiriye uyu mwiherero uri kubera kuri Sainte Famille Hotel ni abakina imbere muri Shampiyona y’u Rwanda barimo abo muri AS Kigali, Rayon Sports, APR FC, Police FC, Gasogi United na Kiyovu Sports.
Biteganyijwe ko abakina hanze bazagera i Kigali mu cyumweru gitaha nyuma yo gukinira amakipe yabo mu mpera z’iki cyumweru.
U Rwanda ruzakina imikino ibiri isigaye ntacyo ruharanira kuko rwamaze gusezererwa, aho rufite inota rimwe mu mikino ine imaze gukinwa, kimwe na Kenya ifite amanota abiri.
Mali ifite amanota 10 ku mwanya wa mbere mu Itsinda E ndetse na Uganda ifite amanota umunani, byombi bizishakamo ikipe imwe izakomeza mu ijonjora rya gatatu rizakinwa muri Werurwe 2022.
Umunyezamu Ndayishimiye Eric 'Bakame' yagiye mu mwiherero w'Amavubi yitwaye mu modoka yeBakame ukinira Police FC ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe bahamagarwa mu Ikipe y'IgihuguKapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, agera kuri Sainte Famille ahari kubera umwihereroMuhire Kevin yakinnye imikino ibiri Amavubi aheruka gukina muri aya majonjora yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022Niyigena Clement usanzwe ukinira Rayon Sports mu mutima w'ubwugariziMyugariro Serumogo Ally ukinira Kiyovu Sports yongeye guhamagarwa mu AmavubiNsanzimfura Keddy agera muri Sainte Famille ahari kubera umwihereroNi ubwa mbere Nsanzimfura Keddy ahamagawe mu Ikipe nkuruNdayishimiye Antoine Dominique ukinira Police FC na we yongeye guhamagarwa mu AmavubiRukundo Denis yaje mu modoka imwe na Muhire KevinUsengimana Danny ubwo yari ageze kuri Sainte FamilleUsengimana ni umwe mu bakinnyi batandatu ba Police FC bahamagawe mu Ikipe y'IgihuguKapiteni wa Police FC, Nshuti Dominique Savio, ni we waje atwaye Usengimana na Dominique bakinanaMyugariro Rutanga Eric ukina inyuma ibumosoUmunyezamu Ntwari Fiacre na Mugenzi Bienvenu bari mu modoka imweNtwari wa AS Kigali na Mugenzi wa Kiyovu Sports bagera kuri Sainte FamilleNtwari Fiacre ni umwe mu bakinnyi bato bahamagawe mu AmavubiMunyaneza Jacques 'Rujugiro' ushinzwe ibikoresho by'Ikipe y'Igihugu [Kit-Manager]
Ibitekerezo 0