Mu mukino Real Madrid yatsinzemo Liverpool ibitego 3-1 ikegukana igikombe cya gatatu cya UEFA Champions League yikurikiranya, rutahizamu Mohamed Salah yasohotse ku munota wa 31 nyuma yo gukubitana na myugariro Sergio Ramos akagwira urutugu, rugacomoka.
Nyuma yo gusohoka mu kibuga arira cyane, ibitangazamakuru byinshi ku Mugabane w’u Burayi byatangaje ko uyu rutahizamu wigaragaje bikomeye uyu mwaka ndetse akaba yari inkingi ya mwamba yagejeje Liverpool ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, akanahesha Misiri itike y’Igikombe cy’Isi, ashobora kutazagikina.
Independent yanditse ko Salah w’imyaka 25 yagize ikibazo cyo gukuka urutugu bikaba bishobora kuzafata nibura amezi atatu kugira ngo akire, bityo amahirwe yo gukina igikombe cy’Isi gisigaje iminsi 18 kugira ngo gitangire mu Burusiya akaba ari ntayo.
N’umutoza Jurgen Klopp yatangaje ko bigoye ko uyu mukinnyi yazitabira igikombe cy’Isi bitewe n’imvune ikomeye yagize, gusa byose bizamenyekana nyuma y’ibizamini by’abaganga.
Yagize ati “Hari ikibazo gikomeye mu rutugu rwe. Yagiye kwa muganga gukorerwa ibizamini ariko ni imvune ikomeye, ikomeye cyane.”
Mu guhumuriza abenegihugu, Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo mu Misiri, Khaled Abd Elaziz, yatangaje ko hari icyizere ko uyu mukinnyi azamara ibyumweru bibiri hanze, akazajyana na bagenzi be mu Burusiya.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Elaziz yasohoye yagize ati "Salah azamara ibyumweru bibiri hanze y’ikibuga. Azabanza asubire mu Bwongereza kuvurwa azasange ikipe y’igihugu mu myiteguro mu Butaliyani nyuma. Azanahamagarwa mu bakinnyi 23 ba nyuma bazajya mu Burusiya nibatangazwa tariki 4 Kamena."
Sergio Ramos washinjwe na benshi ko yavunnye Salah ku bushake, nyuma y’umukino abicishije kuri Twitter yamwoherereje ubutumwa bwo kumwihanganisha, anavuga ko ibyabaye ari impanuka atari yabigambiriye.
Yagize ati “Rimwe na rimwe umupira w’amaguru ukwereka uruhande rwawo rwiza, ikindi gihe ukakwereka uruhande rubi. Ikirenze byose, turi abavandimwe babigize umwuga. Nkwifurije gukira vuba.”
Ahmed Hossam Hussein Abdelhamid uzwi nka Mido wakiniye amakipe atandukanye i Burayi arimo Tottenham Hotspur, Middlesbrough na Wigan Athletic mu Bwongereza, akanatoza amakipe atandukanye iwabo mu Misiri arimo Zamalek, Ismaily, Wadi Degla ni umwe mu bababajwe bikomeye n’imvune ya Salah ndetse nta guca ku ruhande abishyira ku mutwe wa Ramos.
Mu Gikombe cy’Isi, Misiri iri mu itsinda A hamwe n’u Burusiya buzakira irushanwa, Saudi Arabia na Uruguay. Umukino ubanza izahura na Uruguay ku wa 15 Kamena kuri Central Stadium mu Mujyi wa Yekaterinburg, ikurikizeho u Burusiya ku wa 19 Kamena, isoreze kuri Saudi Arabia tariki 25 Kamena 2018.







Ibitekerezo 0