Amakipe y’igihugu y’u Rwanda yagombaga kwitabira imikino mpuzamahanga harimo ay’abatarengeje imyaka 17 mu mupira w’amaguru, itaritabiriye imikino ya CECAFA yatangiye ku wa 30 Nzeri 2022, yari no gushakamo itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika.
Iyi yiyongeraho Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 na yo ntiyitabiriye irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu ya Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati [CECAFA] izabera muri Sudani kuva tariki ya 22 Ukwakira 2022.
Indi ni ikipe ya Basketball itazitabira imikino yo gushaka itike y’Irushanwa rihuza ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika riteganyijwe umwaka utaha, AfroCan 2023. Imikino y’amajonjora biteganyijwe ko izatangira mu Ugushyingo 2022.
Nko kuri AfroCan, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda ryatangaje ko igihugu kitazayitabira kubera ikibazo cy’ubushobozi.
Mu itangazo Minisiteri ya Siporo yashyize ahagaragara, harimo ko itigeze ibura ubushobozi bwo guha amakipe yitabira iyo mikino.
Riti “Minisiteri irashimangira ko u Rwanda rutigeze rubura ubushobozi bwo gutegura Amakipe y’Igihugu mu gihe amarushanwa yateguriwe igihe, kugira ngo ashobore kwitabira amarushanwa yaba ay’imbere mu gihugu cyangwa ayo hanze y’igihugu.”
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Munyanziza Gervais, yabwiye IGIHE ko imikoranire y’Amashyirahamwe ya Siporo mu Rwanda, adakorera hamwe n’Impuzamashyirahamwe zabo, bigatuma amarushanwa atungurana.
Ati “Ikibazo kiri ahanini mu gutegura amarushanwa, amashyirahamwe aba afite mu gihe cy’umwaka. Rimwe na rimwe ayo marushanwa usanga bayamenya habura igihe gito ngo atangire, bigatuma na bo babitugezaho batinze. Iyo bigenze gutyo ntabwo biba biri muri gahunda dufite.”
Munyanziza yongeyeho ko nubwo bimeze bityo ariko, hagira icyakwiyongera mu murongo w’iki kibazo kugira ngo gikemuke. Muri byo harimo gutegura amakipe ahora yiteguye guhatana kugira ngo n’irushanwa niritungurana babashe kwitegura.
Ikindi kandi ni uko abategura amarushanwa y’amakipe y’ibihugu barushaho kugirana imikoranire n’amashyirahamwe mpuzamahanga abahagarariye, kugira ngo bajye bamenyeshwa amarushanwa ahari hakiri kare, kugira ngo na Minisiteri yitegure.
Minisiteri ya Siporo yatangaje ibi mu gihe amakipe y’u Rwanda ataritabiriye amarushanwa mu mupira w’amaguru nyuma y’icyemezo cy’Umuyobozi mushya mu bya Tekiniki, wavuze ko amakipe atiteguye neza ku rwego rwo guhatana mu mikino mpuzamahanga.







Ibitekerezo 0