Akanigi yakiriwe ku biro bya Minisiteri ya Siporo, kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, mu rwego rwo kuganira n’ubuyobozi bwayo ku buryo yakwifashishwa mu kigira inama abakiri bato bifuza kugera ku nzozi zabo mu mikino.
Minisiteri ya Siporo yavuze ko ibiganiro by’impande zombi “byibanze ku kuganira ku buryo yabigezeho, na gahunda afite yo kuzenguruka igihugu aganiriza urubyiruko, n’icyo azafashwa na MINISPORTS mu gutera imbaraga abakiri bato.”
Mu busanzwe ikibuga cya Golf gifite imyobo 18, uwagikinnye yihuse akoresha amasaha abiri mu gihe ukoresha igihe kinini akimaramo amasaha ane.
Muri Gicurasi 2025, ni bwo yageze kuri aka gahigo kanditswe muri ’Guinness World Records’, abikoreye ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali Golf Resorts & Villas giherereye i Nyarutarama.
Yakinnye iyi myobo yose adakoresheje utumodoka twabugenewe, akoresha amaguru, ahetse igikapu ndetse n’imipira yo kwitabaza igihe indi iguye mu mazi, nyamara mu busanzwe umukinnyi aba afite umutwaza.
Yifuzaga gukoresha iminota 55, ariko nyuma y’iminota 52 yari amaze gukora amateka atarakorwa n’undi muntu wese ku Isi.
Icyo gihe yavuze ko gushyiraho agahigo bidahagije, ahubwo igihe icyo ari cyo cyose yanatekereza kugakuraho, agakoresha igihe gito ku cyo yakoresheje na mbere, dore ko ari umukinnyi udasiba gukora imyitozo.
Mu busanzwe ikibuga cya Golf gifite imyobo 18, uwagikinnye yihuse akoresha amasaha abiri mu gihe ukoresha igihe kinini akimaramo amasaha ane.










Ibitekerezo 0