Murenzi yavuze ko Jayrutty yari yarijeje Rayon Sports ibihumbi 315$ [asaga miliyoni 464 Frw], ariko ko ayo mafaranga atabonetse ku gihe, bikagira ingaruka ku igenamigambi ry’iyi kipe.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Ukwakira 2026, ubwo yasobanuraga impamvu hari abakinnyi Rayon Sports yaguze ariko bakaba batarakina umukino n’umwe.
Murenzi yagaragaje ko ibibazo by’aba bakinnyi batatu bitari bikomeye cyane ku buryo byananirana gukemuka, ariko ko byahuriranye n’ibindi bibazo by’amikoro byari byugarije ikipe.
Yagize ati “Abo bakinnyi bose uteranyije ibibazo byabo bisaba miliyoni 60 Frw. Harimo miliyoni 15 Frw ya Eldinho, Ouattara ni hafi miliyoni 30 Frw, naho Sandja akaba miliyoni 15 Frw.”
Yasobanuye ko Rayon Sports yari yiteze amafaranga avuye kuri Jayrutty mbere yo ku wa 15 Nzeri 2026, ariko ntiyabonekera igihe, bituma gahunda yari yarateganyije zishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Ati “Gukuramo umwe biragoye, ariko natwe twatengushywe n’abafatanyabikorwa. Miliyoni 480 Frw twari kubona muri Jayrutty mbere ya tariki ya 15 Nzeri 2026, ntiyaje. Aho ni ho imibare yapfiriye.”
Jayrutty, isanzwe ari umufatanyabikorwa wa Rayon Sports mu bijyanye n’imyambaro y’ikipe n’iy’abafana, yasobanuriye ubuyobozi bwayo ko yahuye n’imbogamizi zaturutse ku ngaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Izo mbogamizi zatumye iyi sosiyete itabasha gucuruza imyambaro ya Gikundiro mu gihe cyari giteganyijwe, bityo ntiyubahiriza gahunda yo gutanga amafaranga yari yarasezeranyije ikipe.
Amafaranga ya CAF yakoreshejwe mu guhemba abakinnyi
Murenzi Abdallah yavuze ko Rayon Sports yari yiteze no kwifashisha ibihumbi 50$ yahawe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), kugira ngo ikemure ibibazo by’aba bakinnyi batatu.
Icyakora, ayo mafaranga yageze kuri konti y’ikipe mu gihe yari ifite ibirarane by’imishahara y’abakinnyi, bituma ubuyobozi bufata icyemezo cyo kubanza gukemura ibibazo by’abakinnyi benshi aho kwita kuri batatu gusa.
Murenzi yavuze ko “ayo mafaranga na yo yaje hari imishahara igomba kwishyura, duhitamo gukemura ikibazo cy’abantu 30, aho gukemura icya batatu. Hari n’ikipe y’abagore ibyayo bitarakemuka.”
Yasobanuye ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaganirije abo bakinnyi batatu, bubasobanurira uko ikibazo cy’amikoro gihagaze, bamwe bakabyumva, ariko Eldinho ntiyishimire icyo gisobanuro.
Ati “Abakinnyi batatu babwijwe ukuri ko nta mafaranga ahari, abandi barabyemera, ariko Eldinho arabyanga. Impamvu batakinnye umukino wa Gorilla ni uko habayeho kugabanya umubare w’abanyamahanga.”
Murenzi yijeje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeje gushaka uburyo bwo gukemura ibibazo by’aba bakinnyi, kugira ngo bazabashe kwifashishwa mu mikino iri imbere.
Yagaragaje ko hari icyizere cy’uko ibyo bibazo bizakemurwa mbere y’umukino w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, aho Rayon Sports ishobora kubona itike yo kujya mu matsinda iramutse itsinze.
Rayon Sports iheruka gutsindwa na Gorilla FC igitego 1-0 muri BK Pro League, ikaba yitegura kwakira Black Bulls yo muri Mozambique kuri Stade Amahoro, ku wa 17 Ukwakira 2026.









Ibitekerezo 0