Mu kiganiro kirambuye na IGIHE, Mugiraneza yavuze ko yatangiye gukina umupira w’amaguru mu mwaka wa 2000 afite imyaka 13 akinira ikipe y’abatarengeje imyaka 17 ya la Jeunesse FC.

Uyu musore mu ikipe ya Azam yatangijwe umushahara w’ibihumbi 3000 by’amadolari asaga miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda, gusa mu masezerano ye harimo ko azagenda azamurwa.

Muri APR FC yahembwaga ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda aho yayigezemo mu mwaka wa 2007 avuye muri Kiyovu Sports.

Asigaye ahembwa ibihumbi bitatu by'amadolari
Asigaye ahembwa ibihumbi bitatu by'amadolari

Mugiraneza yakomeje atangaza ko igihe cyose aba ari mu bakinnyi 11 babanza muri Azam cyereka iyo yarwaye gusa.

Ku myaka 29 y’amavuko Mugiraneza atangaza ko ibyo amaze kugeraho ari byinshi cyane yakuye mu mupira w’amaguru. Muri byo harimo inzu ebyiri zigezweho, imodoka, umuryango ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye akaba anateganya kugura inzu ya gatatu bitarenze Mutarama 2016.

Mu rugendo rwe, ngo yashimishijwe na byinshi ariko by’umwihariko harimo kubana n’uwo yakundaga cyane Gisa Fausta.

Mu mupira w'amaguru ngo yashimishijwe cyane no gukina nk’uwabigize umwuga kandi mu ikipe nziza nka Azam no kuyijyamo agahita atwara igikombe cya Cecafa Kagame Cup. Igikombe itari yarigeze itwara kuva yabaho.

Ku byamubaje ngo harimo gusiga ikipe ya APR FC atayihesheje igikombe cy'Amahoro. Ati “ Nasabaga lmana cyane ngo imfashe mbere yo kugenda muri AZAM nzayisigire igikombe cy’Amahoro ariko ntibyankundira.”
Mugiraneza avuga ko ubuzima bwo muri Tanzania bwabanje kumugora cyane kubera ubushyuhe bwaho ariko kugeza ubu avuga ko nta buzima bwiza yigeze abamo nk’ubwo abayeho muri iki gihugu gituranye n’u Rwanda.

Akomeza avuga ko uduhimbazamusyi two muri Azam ugereranyije no muri APR FC , ikipe ya AZAM iri hejuru.

Yabwiye IGIHE ko imikino isanzwe Azam itanga ibihumbi 200by’amashilingi kuri buri mukino, Simba na Yanga ni zindi zikomeye bakuba inshuro ebyiri akaba ibihumbi 400 angana n’ibihumbi 200by’amanyarwanda.

Yagize ati “ Niho bitandukaniye n’ikipe z’i Kigali kuko iyo tunganyije hano tubona uduhimbazamusyi turi hejuru, ariko gutsindwa nta kintu batanga ariko nk’ubu twanganyije na Yanga ndetse na Simba, tuyabona yose nk’abatsinze kandi ubundi kunganya bafata agahimbazamusyi gasanzwe bakagabanyamo kabiri.”

Migi yavuye muri La Jeunesse mu mwaka wa 2006 akinira SC Kiyovu umwaka umwe ahita yerekeza muri APR muri 2007 aho yavuye mu mwaka wa 2015.

Muri Azam ni umukinnyi ubanza mu kibuga
Muri Azam ni umukinnyi ubanza mu kibuga
Yashimishijwe no gushyingiranwa na Gisa Fausta
Yashimishijwe no gushyingiranwa na Gisa Fausta