{Myugariro w’Amavubi, Mbuyu Twite yongereye amasezerano y’umwaka muri Yanga yo muri Tanzaniya ahabwa miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda (ibihumbi 25$) mu gihe yashakwaga na Azam yatwaye igikombe cya shampiyona.}

Mbuyu Twite wageze muri Yanga muri Nyakanga 2012, bimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania byanditse ko azajya ahembwa miliyoni 2 z’amashilingi ya Tanzania (ibihumbi 820 Rwf) mu gihe mu Ukwakira 2013 byavuzwe ko ahembwa miliyoni 3 Tsh.

Mbuyu yari yarangije amasezerano ye muri Mata bivugwa ko ashakwa na Azam, yongereye amasezerano kuri uyu wa Gatatu imbere y’umunyamabanga wa Young Africans, Beno Njovu.

Njovu yavuze ko ibyangomwa byose Mbuyu yabibonye ku buryo umwaka utaha azakomeza kugarira izamu ry’iyi kipe yarangije ku mwanya wa kabiri nyuma ya Azam.

Mbuyu Twite yavuze ko yishimiye kongera amasezerano aho yiteguye gufasha iyi kipe gushaka iki gikombe cya shampiyona no mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwabo (CAF confederation cup).

Mbuyu Twite yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri Yanga
Mbuyu Twite yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri Yanga
Mbuyu Twite na Haruna Niyonzima baracyari abakinnyi ba Yanga mu 2014-2015
Mbuyu Twite na Haruna Niyonzima baracyari abakinnyi ba Yanga mu 2014-2015

Mu ntangiriro z’ibiganiro, Yanga yasabaga Mbuyu gusinya amasezerano y’imyaka ibiri gusa umutoza wagiye, gusa uyu mwaka umwe yahawe ushobora kongerwa bitewe n’imyitwarire ye.

Kugira ngo Mbuyu Twite yongere aya masezerano y’imyaka ibiri yasabaga Yanga miliyoni 80 Tsh.

Yanga isanzwe ikinamo kandi kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima uyoboye Amavubi yerekeje muri Tuniziya gukina na Libya kuri iki Cyumweru mu majonjora y’igikombe cy’Afurika 2015 kizabera muri Maroc.

[email protected]