{Mu gihe asigaje iminsi 30 ngo amasezerano afitanye na Yanga yo muri Tanzaniya arangire, myugariro w’Amavubi, Mbuyu Twite wakiniye APR FC ngo ashobora kwerekeza muri Azam mu gihe ikipe ye iri kumusaba gufata icyemezo vuba mbere y’uko shampiyona irangira.}
Iyi shampiyona izasozwa tariki ya 20 Mata mu gihe amasezerano ya Mbuyu azaba yarangiye tariki ya 19 Mata 2014.
Mbuyu yari yasabye ko yatangira ibiganiro byo kongera amasezerano ariko shampiyona irangiye kuko hari ibyo ashaka ko bizahindukamo.

Mwanaspoti yanditse ko hari amakuru ifite ava mu nshuti ze za hafi ko Azam FC, ubu ya mbere ku rutonde rwa shampiyona ko yaba yaragiranye ibiganiro n’uyu mukinnyi bivugwa ko atashimiye imibereho yo muri Yanga.
Si Mbuyu wenyine uri kurangiza amasezerano kuko n’Umurundi Didier Kavumbagu n’umunyezamu Ali Mustapha Barthez amasezerano yabo azarangira muri Mata.
Abdallah Bin KLEB, umwe mu bayobozi ba Yanga avuga ko ubu ikibaraje ishinga ari imikino ya shampiyona igeze ahakomeye.
Muri kanama 2012, Mbuyu Twite yaguzwe na Yanga avuye muri APR FC.

Haruna Niyonzima yagarutse mu kibuga
Kuri uyu wa Gatandatu, Rubwo Yanga Africans yatsindaga Rhino Rangers ibitego 3-0, Mbuyu ntiyari mu bakinnyi 18 bashobora gukina uyu mukino mu gihe nyuma yo kurwara ku mukino wo kwishyura wa CAF champions league na Al Ahly yo mu Misiri, Niyonzima Haruna we yari mu bashoboraga kujya mu kibuga.




Ibitekerezo 0