{Umukinnyi w’inyuma w’ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzaniya, Mbuyu Twite arasaba amafaranga agera kuri miliyoni 80 z’amashiringi kugira ngo yongere amasezerano ye nubwo ubuyobozi hamwe n’umutoza batabyumva kimwe kuko bamwe basanga aya mafaranga ari umurengera ku mukinnyi nk’uyu uri gukura.}

Umutoza Hans van Pluijm ukomoka mu Buholandi yavuze ko nta mukinnyi azemerera guha amafaranga yose bamaze kumusinyisha, ko ahubwo bazajya bumvikana ku buryo baha umukinnyi igice, kuko asanga atari byiza guha umukinnyi amafaranga yose ari bwo agitangira umwaka wa mbere w’amasezerano ye mu ikipe. Yavuze ko asanga byaba byiza guha umukinnyi igice cy’amafaranga andi akayabona nyuma.

Uyu mugabo wamaze kugeza icyifuzo cye ku bavuga rikijyana muri Yanga, aganira n’ikinyamakuru Mwanaspoti yavuze ko kubera uburambe afite mu makipe yo muri Afurika, yasanze guha umukinnyi amafaranga yose ya kontaro mu mwaka wa mbere nyuma yo gusinya, bigira ingaruka ku musaruro batanga, bityo akaba azatabyihanaganira igihe cyose azaba akibarizwa muri iyi kipe.

Ubunararibonye bw’uyu mugabo mu mupira wa Afurika yabukuye mu makipe atandukanye yagiye atoza nka Medeama SC, Berekum Chelsea, Ashanti Gold SC zose zo muri Ghana.

Mbuyu Twite we yifuza ko bamuha amafaranga yose mbere y’uko ashyira ikaramu ku rupapuro abasinyira amasezerano mashya.

Iki kibazo ariko ntikivugwaho rumwe n’abakunzi b’iyi kipe dore ko ikomeje kugenda itakaza abakinnyi bayo mu buryo butumvikanweho kandi bakajya mu makipe basanzwe bahatanira igikombe cya shampiyona.

Aha twavuga nka rutahizamu wayo ukomoka mu Burundi, Didier Kavumbagu, Frank Domayo bose baherutse gusinyishwa n’ikipe ya Azam FC amasezerano agera ku myaka ibiri buri wese, bisa nk’ibyateje ubwunvikane buke mu buyobozi bw’iyi kipe.

Bamwe mu bayobozi b’iyi kipe basabye ko iki kibazo cya Mbuyu ndetse n’umunyezamu witwa Deo Munishi bakunze kwita Dida cyakurikiranirwa hafi kuko bafatiye runini ikipe yabo.

Mbuyu Twite yageze muri Yanga Africans muri Kanama 2012 avuye muri APR FC. Kugeza ubu akina nk’umunyakiraka kuko amasezerano ye yarangiye tariki ya 20 z’ukwezi gushize.

Yanga Africans ifite ibikombe 24 bya shampiyona ya Tanzaniya, aho icya vuba iheruka ari icyo yatwaye umwaka ushize. Iyi kipe kandi ifite ibikombe bya CECAFA Kagame Cup bitanu byose.