{Mbonabucya Desire wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yagizwe umuyobozi ushinzwe ibya tekiniki mu ikipe ya Sofapaka FC yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya.}
The New Times dukesha iyi nkuru ivuga ko Mbonabucya yabonanye mu Bubiligi kuwa Kabiri n’umuyobozi wa Sofapaka, Elly Mboni Kalekwa.
Mbonabucya usanzwe ufite icyemezo cya FIFA nk’umunyamwuga mu gushakira abakinnyi amakipe ubarizwa i Buruseli, yagize ati “Ntegereje gutangira akazi gashya nk’umuyobozi ushinzwe tekiniki muri Sofapaka. Ndizera ko nzatanga umusarura nkagira icyo marira iyi kipe.”
Mu kazi gashya uyu munyarwanda wagize ibihe byiza mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, azaba ashinzwe gushakisha abakinnyi bashya b’iyi kipe ndetse ayimenyekanisha akanayihuza n’amakipe y’i Burayi y’ababigize umwuga afasha abakinnyi beza ba Sofapaka kubona amakipe kuri uyu mugabane.
Mbonabucya wakinnye nk’umusatirizi mu ikipe ya Kiyovu Sports akaba yatangaje ko azatangira aka kazi tariki ya 1 Gicurasi.
Uyu mugabo ari mu batumye u Rwanda rushobora kwitabira bwa mbere amarushanwa ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cyabereye muri Tuniziya mu 2004.


Ibitekerezo 0