Etoile de l'Est ni yo kipe rukumbi itarabona inota kugeza muri Shampiyona ya 2023/24 aho yatsinzwe na Musanze FC ibitego 4-1, na Sunrise FC igitego 1-0 ndetse na APR FC igitego 1-0 mu mikino itatu ibanza.
Nubwo bimeze gutyo ariko, iyi kipe iheruka kwegukana umwanya wa gatatu muri RNIT Saving Cup nyuma yo gutsinda AS Kigali igitego 1-0 mu gihe yari yasezerewe na Kiyovu Sports kuri penaliti muri ½ cy'iri rushanwa ryabaye mu karuhuko k'imikino y'amakipe y'ibihugu.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nshimiyimana Maurice 'Maso' utoza Etoile de l'Est, yavuze ko hari amakipe atangira Shampiyona afite ibibazo byo kuba abakinnyi batarahuza ndetse n'umutoza atarasobanukirwa neza ikipe ye.
Ati "Kugira ngo abantu bajye babimenya, ireme ry'ikipe riva ni gukora cyane, ikindi aya makipe yacu aba ari nk'atanu muri Shampiyona, cya gihe cyo gutegura ikipe yawe mbere gato ya Shampiyona akenshi uba uri gukoresha igeragezwa abakinnyi ngo urebe abo uzahitamo ndetse bajyanye n'amikoro ikipe yawe iba ifite. Icyo gihe Shampiyona igusanga utarategura ikipe, akenshi akaba ari bwo ugorwa n'imikino ya mbere."
Maso ntahakana ko umusaruro wa Etoile de l'Est ari mubi, gusa atanga umuti urambye w'ikipe kurusha uko buri wese aba yumva kwirukana umutoza ari cyo gisubizo.
Ati "Ni byo ndabyemera umusaruro Ikipe yacu ntiwufite, nuko wenda byitwa iby'umutoza kuko ari we uwubazwa. Gusezererwa se… , niwirukana umutoza urazana undi mutoza, ntuzana malayika. Icya mbere ni ukwegera abakinnyi ugategura ikipe, abantu bakajyana mu rugamba."
Yakomeje agira ati "Ikipe ni ikintu kigizwe n'abantu benshi, harimo umutoza, abakinnyi, abafana n'abayobozi. Igihari ni uko abantu bashyira hamwe bagategura ikipe."
Umutoza wa Etoile de l'Est yatanze urugero rw'Ikipe ya Marines FC itajya yirukana umutoza kuko izi icyo ishaka ndetse n'icyo ifite.
Yagize ati "Naguha urugero kuri Marines FC, wari wumva yasakuje ngo irirukana umutoza? Ntimanuka mu Cyiciro cya Kabiri, ahubwo amakipe yabirukanye ni yo amanuka. Kubera ko bazi icyo bashaka n'icyo bafite. Aho ni ho amakipe yose akwiye kwigira. Abantu bubakire hamwe kuko gutererana ikipe ntacyo bimaze."
Abajijwe niba nta bwoba afite bwo kwirukanwa, 'Maso' yagize ati" Umukoresha afite uburenganzira niba abona ari cyo gisubizo."
Abafana benshi ba Etoile de l'Est basabye ko uyu mutoza yakwirukanwa nyuma yo gutsindwa na APR FC, ikagira zeru ku manota icyenda.
Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Mukuru wa Etoile de l'Est, Byukusenge Elie, yabwiye IGIHE ko gutsindwa na APR FC bitatuma hirukanwa umutoza.
Etoile de l'Est izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu ubwo izaba yakiriwe na Mukura Victory Sports kuri Stade Huye mu mukino w'Umunsi wa Kane wa Shampiyona.
Nyuma yaho, izakira Etincelles FC tariki 30 Nzeri kuri Stade ya Ngoma mu gihe izasura Rayon Sports tariki 11 Ukwakira 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.






Ibitekerezo 0