{Uwahoze ari umutoza w’Isonga FC, Mashami Vincent niwe wagizwe umutoza wungirije muri APR FC gusa amasezerano akazayahabwa mu Kwakira nyuma yo kuva mu Bwongereza aho yagiye kwihugura mu butoza, akazaba yungirije umutoza Andreas Spier.}
Gatete George, umuvugizi wa APR FC yabwiye IGIHE ko ijonjora rya nyuma ryari ryasize abatoza batatu, Mashami akaba yatowe bagendeye ku mwirondoro we (CV).
George ati “ Twarebye umwirondoro n’uburambe bafite dusanga arabarusha ndetse twashakaga umutoza ufite ikinyabupfura, maze aba ariwe uza imbere mu bujuje ibyo twasabaga.”

Mashami uri mu mahugurwa y’ubutoza mu gihugu cy’Ubwongereza mu ikipe ya Nottingham Forest, mu cyiciro cya 2, azagaruka mu Rwanda tariki ya 22 Ukwakira 2013, yabwiye IGIHE ko kuba ariwe watoranyijwe ari inkuru nziza kuri we.
Mu magambo make kuko yari mu ishuri, Mashami yagize ati “ Iyo nkuru nibwo nkiyumva, nta mutoza utakwifuza gutoza ikipe ikomeye nka APR FC.”
Mashami Vincent yavutse mu 1980, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ndimi n’ubumenya muntu (Arts and social sciences) arubatse afite umwana w’umukobwa.
Mu butoza, afite impamyabumenyi (licence) A,B, C yakuye mu Budage, Licence C itangwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ndetse n’impamyabumenyi mpuzamahanga itangwa n’Ishyirahamwe rya ruhago y’u Bwongereza (FA).
Nyuma yo gutangiza ishuri ryigisha umupira w’amaguru ry’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Mashami yabaye umutoza ndetse agira n’uruhare mu gutoranya abagomba kuryigamo mu 2007, benshi muri bo bakaba ubu ari abakinnyi ba APR FC.
Ubwo ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yajyaga mu gikombe cy’isi muri Mexique mu 2011 yari umutoza wungirije. Nyuma y’igikombe cy’isi 2011-2012 yabanje gutoza Isonga nk’umutoza wungirije maze aza kuba umutoza mukuru.
Nyuma y’aho Andreas Spier abaye umutoza mukuru wa APR FC maze Eric Nshimiyimana akagirwa uwa kabiri uyu yaje kwegura kuri iyi mirimo maze uwahoze ari kapiteni wayo Didier Bizimana ushinzwe imibereho y’ikipe (Team manager) akajya afatanya iyi mirimo yombi.




Ibitekerezo 0