Uyu mukino wari ukomeye cyane, ikipe ya Manchester United yatangiranye imbaraga itsinda ibitego bibiri byose by’umwana ukiri muto, Marcus Rashford.

Uyu mukinnyi w’imyaka 18 gusa, yafunguye amazamu ku munota wa 29 ashyiramo n’icya kabiri ku munota wa 32.

Mbere yo kujya kuruhuka, Danny Welbeck wakinaga n’ikipe yahozemo yaboneye Arsenal igitego cya mbere ku munota wa 40 asubiza icyizere abafana ko bishoboka no kwishyura.

Mu gice cya kabiri, Ander Herera yashyizemo igitego cya gatatu cya Manchester United, Arsenal nayo ihita ibyaza umusaruro amakosa ya ba myugariro ba Manchester ishyiramo icya kabiri cyatsinzwe na Ozil ku munota wa 69.

Muri uyu mukino, umutoza wa Manchester United yakoze agashya ubwo yari agiye gusobanurira umusifuzi uburyo abakinnyi ba Arsenal barimo kwigusha maze nawe yigisha hasi kugira ngo yereke umusifuzi wa kane uko mu kubiga bimeze.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Arsenal igabanya igitutu yashyiraga kuri Leicester City yo ikomeje urugendo nubwo hari abatarayiha amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe cya shampiyona kubera uburyo yatunguranye.

Urutonde ruracyayobowe na Leicester City n’amanota 56 nyuma y’imikino 27, Tottenham ni iya kabiri ifite 54, Arsenal ni iya gatatu ifite 51, Man City imaze gukina imikino 26 niyo ikurikira ifite 47 naho Manchester United ni iya gatanu n’amanota 44.

Mu kwerekana uburyo abakinnyi ba Arsenal bigwishaga mu kibuga, Van Gaal nawe yigushije hasi
Mu kwerekana uburyo abakinnyi ba Arsenal bigwishaga mu kibuga, Van Gaal nawe yigushije hasi
Ozil yatsinze kimwe mu bitego bibiri ikipe ye yatsinze
Ozil yatsinze kimwe mu bitego bibiri ikipe ye yatsinze
Rashford yatunguranye atsinda ibitego bibiri
Rashford yatunguranye atsinda ibitego bibiri