Undi mukino wabaye muri iri tsinda wa Cap-Vert yatsinze Liberia ibitego 4-2, ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, ni bwo kuri Stade du 26 Mars iri i Bamako, hakiniwe umukino w’umunsi wa gatatu mu Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Mali nk’ikipe yari iwayo yatangiye neza umukino yiharira umupira, aho mu minota 10 ya mbere yari ku kigero cya 90% ku gumana umupira, ndetse yagerageje n’amashoti atatu agana ku izamu.

Mu minota 20 y’umukino, ni bwo abakinnyi b’Amavubi batangiye kugerageza kuva inyuma bagakina, ndetse bakifashisha impande zariho Iradukunda Elie Tatou na Kwizera Jojea, ariko kumena urukuta rwariho Ousmane Camara, Nathan Gasama, Daouda Guindo na Hamari Traore birananirana.

Ku munota wa 29 w’umukino, Iradukunda Elie Tatou yazamukanye umupira awushyira mu rubuga rw’amahina, usanga Kwizera Jojea ahagaze neza ahita atsinda igitego cy’Amavubi.

Ikipe y’Igihugu ya Mali yakomeje gusatirana umurego, ku munota wa 42 ibona coup franc, nyuma yo kuyihana Amadou Haidara afata umupira awushyira ku mutwe awoherereza Kamory Doumbia yishyura igitego.

Igice cya mbere cyongeweho iminota itatu cyarangiye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda n’iya Mali binganya igitego 1-1.

Ku munota wa 47, rutahizamu wa Mali, Lassine Sinayoko yateye ishoti mu izamu rikubita umutambiko w’izamu, ku wa 52 Kamory Doumbia yongera gutera ishoti rikubita igiti cy’izamu.

Kwizera Jojea witwaye neza muri uyu mukino, yazamuye umupira mu rubuga rw’amahina yari aherejwe na Joy-Lance Mickels, usanga Phanuel Kavita ahagaze neza atsinda igitego cya kabiri.

Ibyishimo by’Amavubi ntibyamaze akanya kuko ku munota wa 63, Moussa Kounfolo Yeo, yahawe umupira na Lassine Sinayoko, atsinda yishyurira Mali igitego cya kabiri.

Mali yarushaga u Rwanda cyane yakomeje gushaka ikindi gitego, ndetse igerageza amashoti agana ku izamu, ariko uburyo bubiri Gaoussou Diakite yabonye abushyira hanze y’izamu.

Rutahizamu wa Mali, Mamadou Camara, yafashe umupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Daouda Guindo, ayishyira ku mutwe umupira uruhukira mu rucundura, abonera Mali igitego cy’intsinzi.

Umukino warangiye Ikipe y’Igihugu ya Mali yabonye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 3-2, igira amanota icyenda mu Itsinda K, igakurikirwa n’u Rwanda rufite atandatu.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda wa Cap-Vert yatsinze Liberia ibitego 4-2, ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu. 

Amavubi arahita afata RwandAir iyacyura i Kigali, aho azakirira Les Aigles du Mali mu mukino w'Umunsi wa Kane uzabera muri Stade Amahoro ku wa Kabiri, Saa Tatu z'ijoro.