Kubona amanota atatu kuri AS Kigali byatumye Rayon Sports igeza amanota 41 ayishyira ku mwanya wa kane mu gihe Mukura VS yari iwufite ikina na Kiyovu SC kuri iki Cyumweru.

Rayon Sports yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ugereranyije n’ababanjemo bahura na Musanze FC mu mukino w’igikombe cy’Amahoro.

Mu bwugarizi bashyize hanze Nizigiyimana Abdul Karim babanzamo Sekamana Maxime mu gihe Mujyanama Fidèle yabanje mu kibuga mu gihe hamenyerewe Iranzi Jean Claude.

Hagati mu kibuga ntabwo Kwizera Pierrot yari yagarutse kuko bari bafite Mugisha François, Nishimwe Blaise na Muhire Kevin.

Moussa Essenu ntabwo yabanje mu kibuga kuko yinjiye ku munota wa 69 asimbuye Mael Ndindjek watsinze igitego.

Rayon Sports yabanje ari nziza hagati mu kibuga yatumye AS Kigali igorwa cyane no guhuza umukino bituma banakora impinduka havamo Kalisa Rachid bashyiramo Haruna Niyonzima.

Haruna Niyonzima yaje nk’igisubizo cyo kugeza imipira mu gice kigana imbere hafi y’izamu rya Rayon Sports ryari ririnzwe na Kwizera Olivier.

AS Kigali kandi bari bakoze impinduka ku munota wa 41 bakuramo Rukundo Denis bashyiramo Kwitonda Ally mu bwugarizi.

Mu gushaka igitego cya kabiri nibwo Rayon Sports bageze ku munota wa 69 bakuramo Mael Ndindjek bashyiramo Moussa Essenu.

Ku ruhande rwa AS Kigali bahise babona ko nabo bakeneye kongera imbaraga mu busatirizi bakuramo Sarpong Michael bashyiramo Aboubakar Lawal ku munota wa 73.

Mu buryo bwo kuganza hagati ha Rayon Sports, Niyonzima Olivier Sefu yakoranaga bya hafi na Mugheni Kakule Fabrice, Haruna Niyonzima akabajya imbere gato.

Rayon Sports yakinaga uburyo bwo kugarira uhereye inyuma yari yashyizeyo Ndizeye Samuel, Niyigena Clement na Nsengiyumva Isaac.

Mu gukomeza gushaka kongera ibitego, Rayon Sports yakuyemo Essombe Willy Onana bashyiramo Manasseh Muatatu Mbeddy.

Iminota isanzwe y’umukino yarangiranye n’impinduka za Rayon Sports, Sekamana Maxime asimburwa na Nizigiyimana Abul Karim, Muhire Kevin asimburwa na Mico Justin.

Indi mikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, Etincelles FC yatsinze Police FC igitego 1-0, Musanze FC itsinda Gicumbi FC igitego 1-0 mu gihe Bugesera FC yatsinze Etoile de l’Est igitego 1-0.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
Mael Ndindjek yatsinze igitego cyabonetse muri uyu mukino ku mupira yahawe na Essombe Onana
Mael Ndindjek yatsinze igitego cyabonetse muri uyu mukino ku mupira yahawe na Essombe Onana
Kalisa Rashid agundagurana na Nishimwe Blaise
Kalisa Rashid agundagurana na Nishimwe Blaise
Kwizera Olivier afata umupira
Kwizera Olivier afata umupira
Nishimwe Blaise agenzura umupira imbere ya Ishimwe Christian
Nishimwe Blaise agenzura umupira imbere ya Ishimwe Christian
Shaban Hussein Tchabalala asimbuka Ndizeye Samuel
Shaban Hussein Tchabalala asimbuka Ndizeye Samuel
Sekamana Maxime yabanje mu kibuga akina ku ruhande rw'iburyo
Sekamana Maxime yabanje mu kibuga akina ku ruhande rw'iburyo