Ikipe ya Manchester United yari imaze imikino ibiri itsinda, ntibyayihiriye ku kibuga cya Newcastle kuko yabanje gutsinda ibitego bibiri, aho icya mbere cyatsinzwe na Wayne Rooney ku munota wa cyenda kuri penaliti ndetse ku munota wa 38 Jesse Lingard atsinda icya kabiri.
Ku munota wa 48, Georginio Wijnaldum wa New Castle yishyuye igitego kimwe,ndetse ku munota wa 67 Aleksandar Mitrovic atsinda ikindi kuri penaliti.
Rooney wigaragaje cyane muri uyu mukino yaje gutsinda icya gatatu ku munota wa 79, ariko ku munota wa nyuma w’umukino Paul Dummett aracyishyura abuza ibyishimo abafana ba Man United amakipe yose arangiza anganya 3-3.
Nyuma y’umukino, Van Gaal yagize ati: "Ndababaye, ndababaye cyane. Ibi byose bikwiriye kujya ku mitwe yacu kuko twagombye kuba twatsinze umukino hakiri kare ku buryo bwiza Jesse Lingard na Marouane Fellaini bagiye bahusha. Twakabaye twabonye nibura nk’ibitego bitandatu ku buryo bworoshye ariko ntitwabikoze.”
Indi mikino yabaye:
Aston Villa 1-0 Crystal Palace
Bournemouth 1-3 West Ham
Newcastle 3-3 Man United
Imikino iri bube kuri uyu wa Gatatu:
Chelsea vs West Brom
Man City vs Everton
Southampton vs Watford
Stoke vs Norwich
Swansea vs Sunderland
Liverpool vs Arsenal
Tottenham vs Leicester City









Ibitekerezo 0