{Umufana w’ikipe ya Liverpool ukomoka muri Iraq, yagaragaye kuri Televiziyo y’abarabu ya Al Arabia asobanura uburyo yageze i Liverpol abantu bakamuhururira bashaka kumukoraho bamwitiranya na Luis Sarez, ariko akabahakanira ko atari we.}

Ati: "Ubwo nari nkigera i Liverpool nerekeza ku kibuga cya Anfield gusura ikipe nkunda, byansabye kugenda mbwira abafana nti sindi Suarez, mwinkoraho.”
Abantu basa cyane bakunda kuboneka henshi, nk’uko Daily Mail yabyanditse, ariko mu cyumweru gishize bwo byari agahebuzo kuko uyu mugabo w’umunya-Iraq ufana Liverpool, inasanzwe ikinamo Suarez, yagiye agaragarizwa urukundo n’abafana b’iyi kipe kuko asa n’uyu mukinnyi ukomoka muri Uruguay gusa, kandi mu by’ukuri nawe ari umufana nk’abandi.

Uretse ibiro bikeya arusha Suarez kuko we abyibushyemo gahoro, ubundi bwo barasa nk’intobo ku buryo utabazi bigusaba kwitegereza cyane ngo umenye ko umwe Atari undi.
Avuga ko n'ubwo n'iwabo muri Iraq abantu bakunda umupira, abo mu bwongereza bo bawukunda nk'abasazi, kuko ngo aho yacaga hose abana bagendaga bavuga bati dore Suarez, maze abato n'abakuru bakagenda bashaka kumukoraho, ariko we akarwana abahakanira ko atariwe, ndetse bamwe bakanamwifotorezaho.
Abwira Al Arabia uburyo yakiriwe i An field Lord, yagize ati: "Abantu ba hariya ni nk’abasazi, byansabye kuvuga nti; si njyewe Suarez mumbabarire mureka kunkoraho.”
Nubwo yabashije kwigerera ku kibuga gikinirwaho n’ikipe ye akunda, ndetse akanabasha guhurirayo n’abakinnyi benshi bayo barimo Daniel Sturridge, uyu mugabo ntiyabashije guhura na Suarez nyirubwite bivugwa ko basa.
Uyu mufana utavuzwe izina ngo yabwiye Abongereza ko ari umunyaIraq bamwe bakanga kubyemera bakmubaza uburyo akunda Liverpool akomoka muri Iraq maze ababwira ko nawe iwabo Liverpool ifiteyo abafana.




Ibitekerezo 0