U Rwanda rwabaye isoko ryiza ry’abakinnyi ku makipe yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya ‘SportPesa Premier League (SPL)’ kuko ubu harabarirwayo barindwi.

Abo barimo Ndayishimiye Eric Bakame wasinyiye AFC Leopards; Amini Muzerwa na Emery Mvuyekure bari muri Tusker FC; Gabriel Mugabo ukina muri Kenya Commercial Bank Sports Club; Soter Kayumba na Mico Justin ba Sofapaka FC bose bagiye basanga yo rutahizamu wa Gor Mahia FC Jacques Tuyisenge umaze imyaka itatu.

Umwe muri aba bakinnyi, myugariro Kayumba Soter wageze muri Kenya agahita atangira kubona umwanya wo kubanza mu kibuga mu ikipe ye yabwiye IGIHE ashimira bagenzi be Kagere Meddie na Tuyisenge bamubanjirije kugera muri Kenya kuko basize izina ryiza.

Ati “Hano bidusaba imbaraga nyinshi kurusha mu Rwanda aho abatoza bibanda kuri tekinike kurusha ingufu. Gusa ntabwo byatugoye kuko abatoza badufitiye icyizere. Jacques (Tuyisenge) na Kagere batumye abanya-Kenya bemera ko abanyarwanda tuzi umupira.”

Uyu mukinnyi wishimira gukinana mu mutima wa ba myugariro n’Umurundi bumvikana ku rurimi, Moussa Omar wagiye muri Sofapaka FC avuye muri Bugesera FC yo mu Rwanda, yakomeje avuga ko yatunguwe n’ubuhangange bw’aba ba rutahizamu b’Amavubi.

Ati “Hano Gor Mahia FC ni ikipe ikunzwe cyane. Tuyisenge ni umukinnyi ukomeye, uhamaze igihe kandi utsinda. Abaturage baramukunda cyane aho uciye hose uhasanga ibyapa biriho ifoto ye. We na Kagere bakoze izina rikomeye muri Nairobi n’ahandi muri Kenya.”

Nubwo amushimira ariko Kayumba Soter yemeje ko yiteguye guhagarika umuvuduko we mu mukino wa shampiyona uzahuza Sofapaka FC na Gor Mahia FC tariki 16 Gashyantare 2018.

Tuyisenge na Kagere wavuye muri Kenya agasinyira Simba SC yo muri Tanzania bari muri ba rutahizamu bayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi mu myaka ine ishize muri shampiyona ya Kenya.

Mu 2015 Kagere yabaye uwa gatatu n’ibitego 14, mu 2016 Jacques Tuyisenge aba uwa gatatu n’ibitego 11, muri 2017 yongera kuba uwa gatatu n’ibitego 10, naho mu 2018 aba uwa kabiri n’ibitego 15.

Muri iyi myaka ine ishize aba ba rutahizamu bafashije Gor Mahia FC kwegukanamo ibikombe bya shampiyona bitatu.

Kayumba Soter yasinyiye Sofapaka FC mu Ugushyingo 2018
Kayumba Soter yasinyiye Sofapaka FC mu Ugushyingo 2018
Ngo abanyarwanda bakiranwa icyubahiro kubera uko Kagere na Tuyisenge bitwaye
Ngo abanyarwanda bakiranwa icyubahiro kubera uko Kagere na Tuyisenge bitwaye
Soter wakiniye AS Kigali imyaka itandatu ubu ni umwe mu bo Sofapaka FC igenderaho
Soter wakiniye AS Kigali imyaka itandatu ubu ni umwe mu bo Sofapaka FC igenderaho
Kayumba afitiwe icyizere n'Umunya-Amerika Melis Medo ubatoza
Kayumba afitiwe icyizere n'Umunya-Amerika Melis Medo ubatoza
Yakiriwe n'Umurundi bakinana mu mutima wa ba myugariro Moussa Omar
Yakiriwe n'Umurundi bakinana mu mutima wa ba myugariro Moussa Omar