Ni umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports iza bwa mbere mu modoka yayo yashyize mu muhanda kuwa Kane, mu birori byitabiriwe n'abafana batari bacye ku biro bya Akagera Business Group.
Ni umukino waranzwe n'udushya twinshi kuko mbere y'uko amakipe yishyushya abakinnyi b'ikipe ya Sunrise FC, baje gutambagira ikibuga bari bukiniremo nk'uko andi makipe yose abigenza maze bageze ku murongo w'ikibuga inkweto zabo bose bazisiga hanze binjira bambaye ibirenge batavugana batambagira ubwatsi bwa Sitade ya Kigali.
Bagarutse berekeza mu rwambariro bagana aho bari basize inkweto zabo barenze umurongo barazambara maze basubira mu rwambariro babona kugaruka kwishyushya bambaye inkweto zabugenewe nk'uko bisanzwe.
Iki gikorwa abafana batari bakabaye benshi kuri Stade ya Kigali bagifashe nk'ikimenyetso cy'imyizerere y'imbaraga z'abapfumu, gusa abandi bakavuga ko ari ugushaka kwica mu mutwe mukeba wabo Rayon Sports.
Umukino waje gukomeza gusa mu mukino hagati umusifuzi Mukansanga Salma yasohoye hanze abakinnyi babiri ba Sunrise mu bihe bitandukanye abasaba gushyira hanze ibipfunyika by'ibyiswe amarozi bari bambariye mu makabutura yabo, umwe muri bo Camera ya IGIHE iramukurikira kugeza ubwo igipfunyika yagishyize ku ntebe y'abasimbura.
Ku munota wa 28 myugariro wa Sunrise FC Rubibi Bonk nyuma yo gusatirwa na rutahizamu wa Rayon Sports Jules Ulimwengu akamuherekeza akamugeza mu rubuga rw'amahina umunyezamu Itangishatse Jean Paul, akaba ari we usohoka agatabara izamu, yahise amufata mu ishingu amushinja kubererekera Ulimwengu.
Baje gukizwa na bagenzi babo babasaba kwiyunga bagasenyera umugozi umwe nk'ikipe
Umufana rurangiranwa wa Rayon Sports Ngenzahimana Jean Bosco uzwi nka Rwarutabura kuri uyu mukino yari yazanye n'umugore we usanzwe umusiga amarangi ndetse n'umwana we maze atanga ikimenyetso cy'uko mu rugo rwe harangwa umunyenga w'urukundo ubwo yasomaniraga n'umugore we muri Stade ya Kigali
Mu gice cya kabiri mu ijwi ritari ryakura umuhungu wa Rwarutabura w'imyaka itatu gusa nawe yerekanye ko ashobora kuzakurikiza impano ya Se, atangira gufana ikipe ikundwa n'umuryango we, Rayon Sports, mbere y'uko igitego kiboneka.
Mu munota mice atangiye gufana Umunya Ghana Michael Sarpong yaje kunyeganyeza inshundura ku munota wa 49.






































Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0