Ibyishimo byo byigaragaza ukwinshi. Twavugaga abasomana, Mesut Ozil n’umukunzi we Mandy Capristo nyuma y’igikombe cy’Isi mu 2014 bibereye mu munyenga w’urukundo nyuma y’intsinzi y’Abadage barasomana karahava iminwa ihinduka umutuku.
Abanyarwanda bo siko byari bimeze ahubwo buri wese ufana Gikundiro yari mu bicu aririmba Murera, amashyi akayakurikiza umunya-Mali, Ismaila Diarra.
Reka dusubize amaso inyuma aho byatangiriye. Hari ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare 2016 ubwo Murera yavuzaga ubuhuha, ikakirizwa na Ganyobwe i Gicumbi.
Icyo gihe yakiriwe nk’umwami, bamuterera ibitugu hafi yo kwiyambura umwitero nka kumwe byagenze i Yeruzalemu. Abo ku Idigiri bari iyo mu bice akaruru bagakoma umunwa kumvikana hakurya mu mibande ya Gatuna.
Ba mukeba bati ayo ni amavamuhira uzanye, uraje ubone. Budateye kabiri benshi batangira kwibagirwa izina rye, bava kuri amwe y’indimi z’amahanga bati reka n’ubundi twishime aho twishyikira bamwita Bigango.
Abandi ariko baranze baba ba nta munoza, bati ntiyiterura avunisha abandi, bati igihagararo cye ntikimwemerera kuwuconga.
Kera kabaye rero Bigango yaje kuba Bigango. Kuva ku bitego bibiri yatsinze Gicumbi FC akayitesha amanota atatu, gutsinda kuri we byaje kuba nk’uko umutima utera; ibitego abimariramo ba myugariro b’imbaraga nke baragorwa.
Ni nako byagenze asoza urugendo rw’imyaka 11 nubwo yarutangiye mu mezi make ashize. Abafana bo bati ‘yari yarigize akaraha kajyahe [bashaka kuvuga APR FC] ariko uyu mwaka iragatoye’.
Nyuma yo kuyitsinda ibitego bine ku busa muri shampiyona harimo na kimwe cya Diarra, uyu musore ukomoka muri Mali yaje kongera kwigaragaza mu buryo budasanzwe ahesha ikipe ye igikombe yari imaze imyaka 11 idakozaho imitwe y’intoki.
Ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro kuri uyu wa 4 Nyakanga, Diarra yakinaga nka rutahizamu umwe ariko yazonze ku buryo bugaragara ba myugariro batanu ba APR FC.
Kuva ku munota wa mbere kugeza kuwa 90, ishyaka ryari ku rwego rwo hejuru, ahagurutsa abafana umunota ku wundi. Yaje kugeza iyi kipe ku ntsinzi ku gitego yabonye ku munota wa 90 (harenzeho ibiri y’inyongere) nyuma y’ishoti ryatewe na Kwizera Pierrot umuzamu Kwizera Olivier akawukuramo, Bigango awuboneza mu rushundura.
Akaryoshye ntigahora mu itama…
Mu mikino ya shampiyona, Diarra amaze gutsinda igitego 13 mu gikombe cy’Amahoro naho asoje ariwe rutahizamu w’irushanwa n'ibitego 8.
Gusa ari mu minsi ya nyuma muri Rayon Sports yari amazemo amezi 5 kuko yamaze gushyira umukono ku masezerano yo gusanga uwamuzanye mu Rwanda, Umubiligi Ivan Minaert watozaga Gikundiro akaza kuyivamo yerekeza muri Kenya.
Ni umukinnyi mu gihe gito usigiye ibyishimo aba-Rayon, ku buryo kuri bo Bigango azahora ari Bigango wabakijije kuba insina ngufi.





![Hakizimana Louis [uri ibumoso bwa Bakame] niwe wasifuye uyu mukino](https://spipimg.igihe.com/jpg/dsc_0812-3.jpg)

































Inkuru bifitanye isano
– Ibihe by’ingenzi byaranze umukino wa Rayon Sports na APR FC (Video)
– Rayon Sports yakoreye amateka kuri APR FC iyitwara igikombe yaherukaga mu myaka 11
Amafoto: Mahoro Luqman




Ibitekerezo 0