Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mbere yo kongera gukina umukino wa nyuma w’iri rushanwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2016.
Ramos niwe watsinze igitego cyo ku munota wa gatatu w’inyongera cyatumye Real inganya na Atletico Madrid igitego 1-1 maze hitabazwa indi minota 30 yabonetsemo ibitego bitatu bya Real Madrdi umukino urangira begukanye igikombe ku ntsinzi y’ibitego 4-1.
Aganira n’itangazamakuru ku buryo we n’ikipe abareye kapiteni biteguye Atletico Madrid, Ramos w’imyaka 30 yagize ati “Ubwa mbere ni nko gukora imibonano mpuzabitsina, uhora ubyibuka ariko birumvikana nyuma ugerageza kugenda ubikora neza birushijeho.”
Ramos usanzwe ari inkingi ikomeye mu bwugarizi bwa Real Madrid yakomeje avuga ko agera ku umukino wa nyuma wa Champions League bwa mbere muri 2014 byamushimishije bidasanzwe ndetse birushaho ubwo yafashaga ikipe ye kwishyura igitego ku munota wa nyuma n’ubu yumva ko azakora byinshi kuko ari inzozi ahorana.
Yagize ati “Nshimishwa no kurambura urupapuro ngakomeza kongera urutonde rw’ibikombe. Ndizera ko nzagira andi mahirwe yo guterura iki gikombe ku yindi nshuro. Tuzi neza icyo dushaka n’uburyo tugomba gukina uyu mukino. Ikipe tugiye guhangana nayo turayizi neza niba hari ikipe itajya ihindura imikinire n’imyumvire, ni Atletico Madrid.”
Kuva mu 2005 Ramos yagera muri Real Madrid avuye muri Sevilla amaze guhabwa amakarika 21 harimo abiri atukura yahawe bakina na Atletico Madrid.
Kuva Real Madrid yatwara igikombe cya Champions League itsinze Atletico Madrid muri 2014, mu mikino icumi imaze guhuza aya makipe yombi Atletico yatsinzwe rimwe gusa.






Ibitekerezo 0