Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Mata 2026, mu butumwa yashyize kuri Instagram.
Yeretse Abanyarwanda ko bari kumwe mu gihe bari mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Icyo mpamya ni uko u Rwanda rukwiriye kubera urugero ibindi bihugu ku Isi. Igihugu cyanyuze mu mateka y’umwijima, ariko kikaza guhitamo inzira y’ubumwe, ubwiyunge no kwiyubaka.”
“Muri iki gihe cyo kwibuka, byanyibukije ko kuba ndi hano bitari akazi no kuhatura gusa, ahubwo ari n’ukwiga, kubaha no kubana n’abanyembaraga. Nshobora kuba ntari Umunyarwanda, ariko nifatanyije na bo kwibuka no kubaka ubumwe butuganisha ku hazaza heza.”
Muri uyu mwaka w’imikino ni bwo uyu mukinnyi ukomoka muri Uganda yerekeje muri Police FC, nyuma yo kumubenguka kubera uko yitwaye muri AS Kigali mu mwaka w’imikino wa 2024/25.
Yayifashije gutsinda ibitego byinshi mu mwaka ushize, aho yinjije icyenda anatanga imipira 13 ivamo ibindi.
Mu yandi makipe yakiniye mu Rwanda harimo Kiyovu Sports.







Ibitekerezo 0