Etoile de l'Est iri ku mwanya wa 14 n'amanota icyenda mu mikino icyenda imaze gukina aho yatsinzemo ibiri gusa, itsindwa itandatu, inganya ibiri. Yinjijwe ibitego 15 mu gihe yatsinze birindwi.

Ni umusaruro udashimishije ubuyobozi bwa Etoile de l'Est kuko bubona ko hari imikino bakabaye baritwayemo neza ariko bakayitakaza mu buryo budasobanutse, ahanini bitewe n'umutoza b'iyi kipe buvuga ko hari amayeri yo kuyobora umukino adafite.

Ubwo yaganiraga na IGIHE, umwe mu bayobozi ba Etoile de l'Est, yavuze ko bagiye kwicara vuba bakiga ku kibazo cy'umusaruro muke mu maguru mashya, ikipe itaragana mu myanya yayisubiza mu Cyiciro cya Kabiri.

Ati "Kugeza ubu ntabwo turumva ukuntu Muhazi United yadutsindiye iwacu [igitego 1-0], ntabwo watwumvisha uburyo Sunrise FC twakiniye iwayo tukayirusha umukino wose yadutsinze mu minota ya nyuma."

Yakomeje agira ati "Ntabwo wanyunvisha ukuntu Rayon Sports yabonye ikarita itukura ku munota wa 60 ngo nurangiza ikomeze ukine ibyo wakinaga udashobora guhindura. Wenda ntitwari kuyitsinda ariko twari kuwunganya.

Uyu muyobozi avuga ko ku mukino wa Rayon Sports bari bafite abakinnyi beza bari babanje ku ntebe kandi ibyo bishimangirwa n'uko uwatanze umupira wavuyemo igitego babonye ku munota wa 90, ari umwe mu basimbuye ku munota wa 80.

Yakomeje agira ati "Ntabwo aka kanya wambwira ukuntu twanganyije na AS Kigali twarushije umukino wose ariko birangira nta gitego tubonye mu izamu. Iyi Kiyovu Sports twaje twumva ko tugomba kuyihambiraho tukanganya wenda yadutsinda bikabaho ariko twagerageje gukina neza, ariko byagenze aho idutsinda bitandatu! Byatubabaje cyane ku buryo n'abafana bamwe babuze imbaraga zinjira mu modoka ngo batahe."

Yongeyeho ati "Twagize amahirwe tubona igitego mbere yayo, ubwo se icyari gukurikiraho kwari ugutandaraza? Oya. Ubona ko umutoza hari amayeri adafite."

IGIHE yamenye ko mu ntangiriro z'icyumweru gutaha Komite Nyobozi y'Ikipe ya Etoile de l'Est izicarana n'Umutoza Maso bakaganira ku musaruro we , agafatwa imyanzuro izaba ikubiye ku kumutega imikino cyangwa se kumusezerera.

Etoile de l'Est izakurikizaho kwakira Gasogi United tariki 5 Ugushyingo, yakirwe na Gorilla FC tariki 10 Ugushyingo hanyuma izasure Amagaju FC tariki 25 Ugushyingo 2023.

Komite Nyobozi ya Etoile de l'Est igiye guterana yige ku musaruro w'Umutoza Nshimiyimana Maurice 'Maso'
Komite Nyobozi ya Etoile de l'Est igiye guterana yige ku musaruro w'Umutoza Nshimiyimana Maurice 'Maso'