KNC yatangaje ko asheshe Gasogi United nyuma yo gutsindwa na AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024.
Yagize ati "Twihanganiye imisifurire inshuro nyinshi, haba mu bato no mu buryo bwose. Ikipe yitwa Gasogi United turayisheshe. Tugiye kureba abo dufitiye amadeni, abakinnyi bashaka kugenda bagende, ntabwo tuzongera gushora na rimwe mu mupira wo mu Rwanda."
“Ikimbabaje ni uko muri uyu mukino hongeweho iminota ine gusa, bakinnye baryama. Umusifuzi na we twamwita umukinnyi mwiza mu mukino. Yaturwanyaga ntabwo yaduhaga amahirwe, hari penaliti yakorewe ku Munye-Congo ntiyayitanga igaragara.”
Yakomeje avuga ko “Ntabwo dushobora gukina hatarimo koroherana kuko dutanga umwanya wacu, tugatanga n’amafaranga. Mugiye gutungurwa n’ibyo ngiye kubabwira. Ikipe ya Gasogi United ndayisheshe guhera uyu munsi. Turambiwe umwanda wo muri ruhago […] Ikipe ya Gasogi ndayisheshe guhera uyu munsi.”
Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko kuri uyu wa Mbere KNC afite gahunda yo kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA na Premier League iyobora Shampiyona ko akuye akarenge muri Shampiyona nyuma yo gutangaza ko asheshe ikipe yashize.
Nyuma yo kubwira itangazamakuru ko asheshe Gasogi United yakomeje mu rwambariro abwira abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi b’Ikipe ko guhera ku wa Gatandatu Gasogi United itagihari ko ndetse uwo afitiye ideni azarimwishyura hanyuma abakinnyi bakishakira andi makipe.
IGIHE kandi yamenye ko kugeza ubu abakinnyi ndetse n’abatoza batazi ikigiye gukurikiraho kuko bategereje umwanzuro bari bumenyeshwe na Perezida w’Ikipe bakabona kumenya igikurikira.
Aganira na Radiyo FINE FM kuri uyu Mbere tariki 29 Mutarama, KNC yemeje ko agiye kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ahagarika Gasogi United nkuru ndetse n’iy’abato mu marushanwa yose ya FERWAFA.
Yagize ati"N’abumvaga turi mu rwenya, urwenya se turuzana kwa nde? Ubu ndi kwerekeza ku biro bya Gasogi United kwandika urwandiko rwoherezwa kuri FERWAFA rwo kuva muri Shampiyona, mu Gikombe cy’Amahoro ndetse n’amakipe y’abato."
"Abakinnyi n’abakozi dufitanye inama ejo yo kureba uburyo abashaka gutaha bataha, ababona amakipe bayajyemo. Ndabizi birababaje ariko nta kundi. Abana bonyine ni bo ndi bugumane, ntibakomeza gukina irushanwa [rya Shampiyona] ariko bazajya bakinira ikipe y’ikigo mu marushanwa y’amashuri.”
Si ubwa mbere KNC atangaje ko akuye ikipe mu marushanwa kuko yigeze kubivuga muri Mutarama 2022, nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports.
Ikipe ya Gasogi United yashinzwe mu 2016, ijya mu Cyiciro cya Kabiri iguze izina rya Unity FC, bituma umwaka wa mbere iwukina yitwa Unity de Gasogi kuko yari itaraba umunyamuryango wa FERWAFA. Yatangiye gukina mu Cyiciro cya Mbere guhera mu mwaka w’imikino wa 2019/20.
Ku munsi wa 18 wa Shampiyona, Gasogi United iri ku mwanya wa munani n’amanota 22, yatsinze imikino itandatu, yanganyije ine, itsindwa imikino umunani.






Ibitekerezo 0