Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Kiyovu Sports yatsindiwe na Mugenzi Bievenu ku munota wa 20, ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Nshimirimana Ismaël.
Ubundi buryo bukomeye bwabonetse muri uyu mukino, bwabonywe na Muhozi Fred ku munota wa 77 ariko ananirwa kububyaza umusaruro.
Gutsinda uyu mukino byatumye Kiyovu Sports isubira ku mwanya wa mbere n’amanota 47, irusha abiri APR FC yanganyije na Mukura Victory Sports igitego 1-1.
APR FC ni yo yabanje gufungura amazamu i Huye ku gitego cyinjijwe na Kwitonda Alain ‘Bacca’ ku munota wa 30 mu gihe Mukura Victory Sports yishyuriwe na William Opoku kuri penaliti yo ku munota wa 66.
Mu yindi mikino yabaye, Gasogi United yanganyije na Etoile de l’Est igitego 1-1 ndetse na Marines FC inganya na Police FC igitego 1-1.
Igitego cya Gasogi United cyinjijwe na Hassan Djibrine naho icya Etoile de l'Est gitsindwa na Nwosu Samuel.
Umunsi wa 21 wa Shampiyona uzasozwa ku wa Mbere, tariki ya 14 Werurwe, hakinwa umukino uzahuza AS Kigali na Gicumbi FC ndetse n’undi uzahuza Gorilla FC na Musanze FC.












Ibitekerezo 0