{Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports hari abakinnyi bamwe yamaze guhagarika abandi irabasezerera nyuma yo kugaragara ko bariye amafaranga mu rwego rwo kwitsindisha ku mukino wabahuje na Mukura VS ubwo batsindwaga 3-0.}
Mu bakinnyi basezerewe burundu harimo umunyezamu wabo wa kabiri witwa Mazimpaka Andre nyuma yo kumenya ko ari mu bari bihishe inyuma y’igikorwa cyo kugambanira ikipe ye dore ko yasabye umuzamu wa mbere wagombaga gufata ari we Mutuyimana Evariste kureka akaba ari we ubanza mu izamu nyuma yo kumugira inama yo kwirwaza ariko mugenzi we aramwangira.
Uyu musore abonye amwangiye yamusabye kwitsindisha nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Kiyovu, Kayumba Jean Pierre wavuze ko nta mpamvu n’imwe yo kwihanganira umuntu nk’uyu ugambanira ikipe akinira kubera amafaranga kandi ari umuntu usanzwe anahembwa n’ikipe kuko ari igikorwa gishobora guteza umwuka mubi mu ikipe.
Abandi bakinnyi bivugwa ko bafite aho bahuriye n’iki gikorwa ni nka Munyakazi Yussuf Lure, Habimana Yussuf, Mbirizi Christian n’abandi nubwo ubuyobozi bwavuze ko bugishakisha ibimenyetso byimbitse.




Ibitekerezo 0