Tariki 21 Gicurasi 2023 Kiyovu Sports izakirwa na Sunrise FC kuri Stade ya Nyagatare mu mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona, mu gihe tariki 28 Gicurasi izakira Rutsiro FC mu mukino wa nyuma wa Shampiyona.
Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ya mbere n’amanota 60 bwashyizeho agahimbazamusyi k’ibihumbi 200 Frw ku mukino batsinze kuri buri mukinnyi, muri iyi mikino ishobora guhesha igikombe Urucaca mu gihe rwaba rutsinze umukino umwe, rukanganya undi.
Aya mafaranga kandi akazongerwaho ibihumbi 600 Frw azajya ahabwa Ikipe muri rusange ku gitego cyatsinzwe gitanga intsinzi.
Ibi byatangiye ku mukino w’umunsi wa 27 Urucaca rwatsinzemo Musanze FC igitego 1-0 tariki 7 Gicurasi 2023 kuri Stade Ubworoherane. Aya mafaranga abakinnyi barayagabanye, ndetse bemereye IGIHE ko ubuyobozi bwababwiye ko iryo sezerano rizakomeza kugeza Shampiyona irangiye.
Iyi nzira igana ku gikombe Kiyovu Sports irayibyiganiramo na APR FC ya kabiri n’amanota 57, yo isigaje kwakira Rwamagana City FC tariki 21 Gicurasi mu gihe izasoza yakirwa na Gorilla FC tariki 28 Gicurasi 2023.
Rayon Sports ya gatatu n’amanota 55 yo izakira Marines FC tariki 21 Gicurasi, mu gihe izasoza Shampiyona yakirwa na Sunrise FC ku wa 28 Gicurasi 2023.




Amafoto: Ntare Julius





Ibitekerezo 0