Ku wa 12 Mutarama 2026, ni bwo FERWAFA yamenyesheje amakipe atandatu arimo ane y’abagabo n’abiri y’abagore ko ari yo azakina imikino yo guhatanira Igikombe cy’Intwari.

Ayo makipe ni Rayon Sports, APR FC, AS Kigali na Police FC yitwaye neza muri Shampiyona ya 2024/25 mu bagabo, naho mu bagore akaba ari Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC.

Ubusanzwe amakipe akina iri rushanwa aba ari afite amanota menshi ku rutonde rwa Shampiyona iri gukinwa muri uwo mwaka irushanwa riri gukinwamo, ariko byarangiye hakurikijwe uko amakipe yasoje mu mwaka wa 2024/25 aho kuba muri uyu mwaka wa 2025/26.

Kiyovu Sports yari mu makipe agomba kuba akina iri rushanwa iyo hakurikizwa amategeko yagendeweho mu mwaka ushize, ku wa Gatatu, tariki ya 14 Mutarama 2025, yandikiye FERWAFA isaba ibisobanuro bw’impamvu habayemo impinduka.

Bigendanye n’uko urutonde rumeze kugeza ubu, Police FC y’amanota 34, APR FC ifite 32, Kiyovu Sports ifite 27 na Mukura VS ifite 26, ni yo makipe yari kuzakina iri rushanwa.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, yavuze ko guhitamo amakipe azakina iri rushanwa byaturutse ku kuba imikino ibanza ya Rwanda Premier League itararangira.

Ati "Hashingiwe ku kuba hari amakipe menshi atarasoza imikino ibanza y'igice cya Rwanda Premier League. Intego yari ukugira ngo imyiteguro y'iyi mikino izabe hakiri kare twirinda gukora ibintu ku munota wa nyuma."

Urucaca ruvuga ko kuba imikino ibanza ya Shampiyona itararangira bitagakwiriye kuba impamvu kuko izarangira 24 Mutarama 2026, haba hakiri umwanya wo kwitegura iryo rindi.

Igikombe cy’Intwari cya 2026 kizatangira gukinwa tariki ya 28 Mutarama hakinwa imikino ya ½, naho tariki ya 1 Gashyantare ari na wo wizihirizwaho Umunsi w’Intwari hakinwe imikino ya nyuma.

Kiyovu Sports yifuza gukina Igikombe cy'Intwari
Kiyovu Sports yifuza gukina Igikombe cy'Intwari
Kiyovu Sports yasabye ibisobanuro ku cyagendeweho hatoranywa amakipe azakina Igikombe cy’Intwari
Kiyovu Sports yasabye ibisobanuro ku cyagendeweho hatoranywa amakipe azakina Igikombe cy’Intwari