Kiyovu Sports yatsinze Mukura VS mu mukino wa 1/2, igera ku mukino wa nyuma wa FERWAFA Turbo King Super Cup 2026. Ni umukino w’ishiraniro wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026.
Uyu ni umukino wa mbere ufungura umwaka w’imikino wa 2026/27, ikaba ari yo mpamvu amakipe yombi yatangiye asa n’ayigana cyane, ariko bigaragara ko amenyeranye, ibyatumaga intangiriro zawo zikomera.
Igice cya mbere nta kipe yarebye mu izamu, mu cya kabiri Umutoza mushya wa Kiyovu Sports, Harrison Mark Simon, akora impinduka akura mu kibuga Bukuru Christophe ashyiramo Haban Kagayo.
Muri iki gice Joseph Sackey yeretswe ikarita y’umutuku nyuma yo gukorera ikosa Nsanzimfura Keddy ku munota wa 48, yihanira ikosa ariko umupira unyura hejuru y’izamu.
Nyuma y’iminota ine gusa, Byiringiro David yafashe umupira n’ukuboko hafi y’umusifuzi wungirije, Mugabo Eric, ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo, ivamo umutuku asohorwa mu kibuga.
Aya makipe akibona amakarita, James Desire Bienvenue, wabaye Umunyezamu mwiza w’Umwaka wa 2025/26, yarwanye kuri Kiyovu Sports, kugeza akuyemo imipira itatu yabazwe kugeza ku munota wa 75.
Ku munota wa 90 w’umukino, Abumuremyi yakoreye ikosa Mugisha Didier mu rubuga rw’amahina, Uwikunda Samuel ahita atanga penaliti, uyu rutahizamu mushya wavuye muri Rayon Sports yatijwemo na Police FC, arayiterera ahita ashyira umupira mu izamu.
Urucaca rwageze ku mukino wa nyuma wa FERWAFA Turbo King Super Cup 2026, izahura n’ikipe iva hagati ya Rayon Sports na Police FC. Umukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026.
Joseph Sackey wa Mukura VS yishyushyaAbakinnyi ba Mukura VS bishyushya mbere yo gukina na Kiyovu SportsHarerimana Abdulaziz wa Kiyovu Sports yabanje hanzeRichard Kirongozi wa Kiyovu Sports ari kwishyushyaAbasifuzi b'umukino bifotozanya na ba kapiteni b'amakipe yombiAbakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibugaAbakinnyi 11 Mukura VS yabanje mu kibugaUwikunda Samuel ni we wayoboye umukinoNiyonkuru Sadjat wa Mukura VS na Mbonyingabo Regis wa Kiyovu Sports bahanganiye umupiraUwimana Yakubu wa Kiyovu Sports ashaka gutwara umupira neza nta gihungaAmakipe yombi yahanganye mu gice cya mbereRichard Kilongozi yafashije cyane Kiyovu Sports muri uyu mukinoUmunyezamu wa Kiyovu Sports, James Desire, yakuyemo imipira myinshi yabazweIrushanwa ryabonye umuterankunga mushya ucuruza ibinyobwa kuri stadeFERWAFA Turbo King Super Cup yakinwe n'amakipe yitwaye neza muri shampiyona ya 2025/26Kiyovu Sports yageze ku mukino wa nyuma wa FERWAFA Turbo King Super Cup 2026Uwimana Yakubu wa Kiyovu Sports ari kugerageza kugariraFreedom Mungudit wa Mukura VS ari kwihutana umupiraFreedom Mungudit wa ari gukura umupira kuri Uwimana YakubuUwikunda Samuel yereka ikarita itukura Joseph SackeyNsanzimfura Keddy wa Kiyovu Sports yakiniwe nabi na Joseph SackeyJoseph Sackey wa Mukura VS asohoka mu kibuga nyuma yo kwerekwa umutukuByiringiro David wa Kiyovu Sports yakoze umupira n'intoki bimuviramo ikarika itukuraByiringiro David asohoka mu kibuga nyuma yo kwerekwa ikarita y'umutukuMugisha Didier yatsinze igitego kuri penalitiMugisha Didier ni we watsinze igitego rukumbi cyinjiye mu mukinoAbakinnyi ba Kiyovu Sports bishimira intsinziKiyovu Sports yatsinze igitego ku munota wa nyuma
Ibitekerezo 0