Tariki 10 Kamena 2022 ubwo haburaga imikino ibiri gusa ngo Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-22 ishyirweho akadomo, Kiyovu Sports yasinyishije abakinnyi babiri bari kuzayifasha mu mwaka wa Shampiyona wari gukurkiraho 2022-23.

Nibwo yerekanye abanya-Sudani babiri, Jonh Mano na Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdel-Rahman. Gusa nyuma y'iminsi mike yabahaye amabaruwa abasezerera maze nabo berekeza muri FIFA gushaka ubutabera.

Tariki 11 Kamena 2023 nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryamenyesheje Kiyovu Sports ko itegetswe kwishyura Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman 23, 950,000Frw y’imishahara itamwishyuye ndetse na miliyoni 31 Frw nk’indishyi yo kuba yaramwirukanye binyuranye n’amategeko.

Yanasabwe kandi kwishyura John Otenyal Khamis Roba miliyoni 16 Frw nk’imishahara itamwishyuye kandi bose bagomba kwishyurwa mu minsi itarenze 45.

Kiyovu Sports kandi yabwiwe ko nirenza iminsi 45 itarishyura aba bakinnyi izafatirwa ibihano byo kutagura abakinnyi haba ab’imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga.

Iminsi 45 iyi Kipe yahawe isigaje iminsi ibiri gusa kuko izuzura tariki 26 Nyakanga 2023 mu gihe Sharaf Eldin Shaiboub Ali yerekanywe nk’Umukinnyi wa APR FC kuri uyu wa Mbere tariki 24 Nyakanga 2023.

Umwe mu bahaye amakuru IGIHE, yavuze ko mbere y'uko iminsi ibiri isigaye yuzuza 45 ya nyirantarengwa yahawe na FIFA irangira, Urucaca rugiye kwegera APR FC mu biganiro byo kuyisabira uyu munya-Sudani ko yakwemera kwishyurwa mu bice maze Kiyovu Sports ikabona uko yasinyisha abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino uzatangirana na Shampiyona izatangira tariki 12 Kanama 2023.

Yagize ati “Nyuma yo kumwerekana (Shaiboub Ali) nk’umukinnyi wa APR FC, tugiye kubasaba ko bamutwingingira akemera kwishyurwa mu bice mu gihe iminsi ntarengwa FIFA yaduhaye itararangira. Aramutse abyemeye twaba tumuhaye igice cya mbere maze na we akandikira FIFA ko yemeye ubwo busabe kandi ko twatangiye kumwishyura hanyuma nayo ikadukomorera.”

Mu nteko rusange ya Kiyovu Sports yateranye ku Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2023, ubwo Perezida w’Umuryango, Ndorimana Jean François Régis yagezaga ku banyamuryango b’Urucaca aho ikibazo cyo kwishyurwa kw’aba bakinnyi kigeze, yatangaje ko basabye FIFA ko yabafasha kwishyura mu byiciro kugira ngo babe bakuriweho ibihano.

Yagize ati "Mwarabibonye mu Nteko Rusange ya FERWAFA twoherejeyo Mvukiyehe kugira ngo aduhagararire, abonereho no kuganira na Perezida mushya [Munyantwali Alphonse] ku buryo twakoroherezwa kwishyura. Twabikoze kuko ari we uzi uko amasezerano na bariya bareze ameze."

"Twasabye rero ko FIFA yadufasha kuko twaratsinzwe tugomba kwishyura ariko bikoroshywa, tukayatanga mu byiciro. Nta kibazo gihari, ariya ni make tuzayatanga kandi abakinnyi tuzabagura vuba ndetse n’ibiganiro kuri bamwe birarimbanyije."

Uyu musore w'imyaka 29 yakiniye amakipe arimo Simba SC yo muri Tanzania, Al-Mourada SC na Al-Merrikh z'iwabo ndetse na , CS Constantine yo muri Algeria

Nyuma yo gusezerera abakinnyi 15 bari inkingi za mwamba umwaka ushize w’imikino, Kiyovu Sports irifuza kongera amaraso mashya mu Ikipe nyuma yo gusinyisha barimo Umunya-Liberia Obediah Mikel Freeman, Abagande, Kalyowa Emmanuel ukina mu izamu yakiuye muri Bull FC na rutahizamu Brian Kalumba wavuye muri Vipers SC.

Kiyovu Sports yasinyishije amasezerano y'imyaka ibiri Umunya-Soudan-Sharaf Eldin Shaiboub Ali nyuma batandukana mu buryo bunyuranyije n'amategeko
Kiyovu Sports yasinyishije amasezerano y'imyaka ibiri Umunya-Soudan-Sharaf Eldin Shaiboub Ali nyuma batandukana mu buryo bunyuranyije n'amategeko
Jonh Mano w'imyaka 20 na we ukomoka muri Soudan yareze Urucaca muri FIFA nyuma yo kumusezerera mu buryo bunyuranyje n'amategeko
Jonh Mano w'imyaka 20 na we ukomoka muri Soudan yareze Urucaca muri FIFA nyuma yo kumusezerera mu buryo bunyuranyje n'amategeko
Nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports, Umunya-Soudan, Ali Shaiboub yerekanywe nk'Umukinnyi mushya wa APR FC nyuma y'umwaka umwe gusa
Nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports, Umunya-Soudan, Ali Shaiboub yerekanywe nk'Umukinnyi mushya wa APR FC nyuma y'umwaka umwe gusa
Perezida w'Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis yemereye abanyamuryango ko habayeho ibiganiro hagati ya Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvenal na Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphone bigamije gushaka igisubizo giciye mu mishyikirano

Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvenal n'abayobozi b'Umuryango bagiye kwegera APR FC ngo ibingingire  Ali Shaiboub yemere kwishyurwa mu bice bityo na FIFA ibakomorere kwandikisha abakinnyi
Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvenal n'abayobozi b'Umuryango bagiye kwegera APR FC ngo ibingingire Ali Shaiboub yemere kwishyurwa mu bice bityo na FIFA ibakomorere kwandikisha abakinnyi