Imwe mu nkuru zikomeje kugarukwaho muri iki cyumweru ni igenda rya Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, werekeje i Burayi bikaba bivugwa ko atazagaruka muri iyi kipe.
Uyu mugabo weguye ku wa 29 Nzeri, yisubiyeho akomeza kuyiyobora nubwo byavugwaga ko yatanze iminsi 60 yo kumenyereza abashobora kumusimbura.
Nyuma yo kwerekeza i Burayi muri iki cyumweru, yongeye kugaragaza ko asezeye mu butumwa yandikiye abakunzi b’iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.
Amakuru IGIHE ifite avuga ko ku wa Gatanu, abinyujije ku rubuga rwa WhatsApp ahuriraho na bamwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports, Mvukiyehe yagize ati "Muraho? Mfashe uyu mwanya ngira ngo nshimire buri umwe twakoranye akazi, nshimire ubwitange mwangaragarije kuri Kiyovu, nasabe imbabazi abo twaba twaragiranye ikibazo kubera Kiyovu kuko nta byera ngo de."
Yakomeje agira ati "Mumbabarire mwese twakoranye. Gusa, nk'uko nari narabyanditse nkakomeza kubitsindagira, urugendo rwanjye rwo kuyobora Kiyovu rwashyizweho akadomo ejo. Igisigaye ni uko nzakomeza gushyigikira ikipe muri za 'groupe' ndetse no ku banyamuryango. Nsoje mbifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2023. Uzababere uw’ibyishimo. Murakoze."
Nubwo ubutumwa nk’ubu ndetse n’amabaruwa ari muri ubu buryo atari bishya muri Kiyovu Sports, amakuru ava muri iyi kipe avuga ko babuhaye agaciro gakomeye kuko yabwanditse atari mu Rwanda, yarasubiye i Burayi aho yari yavuye mbere y’uko atorerwa kuyobora iyi kipe mu 2020.
Ikindi gituma bamwe bemeza ko atazagaruka muri Kiyovu Sports ni amakuru avuga ko amaze iminsi mu biganiro byo gushaka imwe mu makipe yo mu Cyiciro cya Kabiri yashoramo amafaranga.
Gusa, zimwe mu nshuti ze za hafi zivuga ko ashobora kugaruka “kuko yigaragaje nk’umuntu ukunda gutera ibuye mu gihugu ngo arebe ikivumbukamo.”
Kiyovu Sports ifite ubundi buyobozi buyirebera mu gihe Mvukiyehe adahari
Visi Perezida wa mbere wa Kiyovu Sports ushinzwe Imari n’Amategeko, Ndorimana Jean François Régis "Général", yavuze ko nta kibazo batewe n’igenda rya Perezida wayo, Mvukiyehe Juvénal, bivugwa ko yasezeye burundu nubwo bo bavuga ko akiri Umuyobozi wayo.
Amategeko y’Umuryango Kiyovu Sports ateganya ko mu gihe Perezida w’Ikipe adahari, Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imari n’Amategeko ni we ufata inshingano zo kuyobora ikipe.
Nyuma y’umukino Kiyovu Sports yatsinzemo Marines FC igitego 1-0 ku wa 23 Ukuboza, Ndorimana Jean François Régis yavuze ko yishimiye kubona intsinzi ya mbere nka Perezida wasigaranye ikipe.
Ati “Ni iby’agaciro kuba ari umukino wa mbere ari njye Perezida w’Ikipe kandi nkaba mbonye n’intsinzi, mbyakiriye neza kandi ndishimye, ni intsinzi ku muntu wese ukunda kandi ufana Kiyovu Sports.”
Yakomeje agira ati “Perezida ntawe uhari, yagiye atubwiye ko agiye muri gahunda ze bwite cyangwa mu biruhuko nk’uko yabivuze, ariko aracyahari nka Perezida.”
Abajijwe niba kuba Mvukiyehe adahari, nta cyuho bishobora gutera mu miyoborere y’iyi kipe, Ndorimana yavuze ko ntacyo kuko hari inzego zitandukanye ziyobora Umuryango wa Kiyovu Sports.
Ati “Kiyovu Sports ifite ubuyobozi buhamye, ifite abayireberera. Ni Umuryango wubatse mu nzego zose. Inama y’Ubuyobozi ifite icyo igomba gukora, komite irahari, kuba Perezida yagiye mu biruhuko, itangazamakuru rivuga ibitandukanye ariko kuba yaratanze ubwegure bwe ntabwo arerura.”
Nubwo uyu muyobozi avuga gutyo, amakuru IGIHE yakuye mu bantu bizewe bari mu buyobozi bwa Kiyovu Sports ni uko hagiye kwigwa ku bwegure bwa Mvukiyehe.
Uyu wahaye amakuru IGIHE yavuze ko iyo nama izaterana mu cyumweru gitaha iziga kandi no ku bibazo by’abakinnyi barimo abafite amasezerano ari kugana ku musozo n’abashobora kongerwa mu ikipe mu kwezi gutaha kwa Mutarama.
Hazigwa kandi ku kibazo cy’umutoza Alain-André Landeut uherutse guhindurirwa inshingano akagirwa Umuyobozi wa Siporo ariko hakaba hari gutekerezwa uburyo ashobora gusezererwa akagenda.











Ibitekerezo 0