Yabigarutseho mu kiganiro Irigara Time cya B&B Kigali FM cyasohotse kuri YouTube ku wa 15 Ugushyingo 2026. Jado Castar, wari uyoboye icyo kiganiro, yamubajije niba imiryango yo gusubirana kwabo yaba ifunguye.
Kimenyi yasubije ati “Imiryango ihora ifunguye cyane; ari kuri njye, ari no kuri we. Sinzi ko nabona ukuntu mbivuga. Gusa, njYewe mba mbona nta kibazo. Sinzi niba ari nta kibazo cy’ikibazo umbajije, cyangwa ari nta kibazo cy’uko abantu wenda babibona cyangwa babyumva.”
Nubwo yagaragaje ko gusubirana bigishoboka, uyu mugabo utakibana mu nzu imwe n’uyu mugore we, yakomeje avuga ko ikiruta byose ari uko abantu bakibakunda, anashima ko babyaranye umwana w’umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis.
Ati “Niba abantu bishimiye ko turi kumwe, bishimiye ko dufite umwana mwiza, bavuga ko badukunda koko by’ukuri; Mama Miguel arakora cyane, nanjye ni ko bimeze; abantu bakwishimira kubona ahari dutera imbere, dukora akazi… Ibindi bindi, mba numva hari ubundi buryo ushobora no kubivuga, ugasanga nta n’icyo ukemuye, bibaye bihari.”
Mu 2019, Miss Muyango yamenyekanye nk’umukobwa uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda.
Ni mu gihe Kimenyi Yves we yamamaye nk’umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na AS Kigali mbere yo gusezera kuri ruhago burundu.
Bakundanye mu 2019, babyarana mu 2021, bakora ubukwe mu 2024, ariko nyuma umubano wabo ugenda uzamo agatotsi.
Ku wa 14 Kanama 2026, ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwatangiye kuburanisha urubanza rwa gatanya yabo, rubera mu muhenzo.
Ni nyuma y’uko bombi bari batanze ubusabe bwa gatanya yumvikanyweho binyuze mu nyandiko, iriho umukono wa noteri, bahaye urukiko.






Ibitekerezo 0