Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, ni bwo kuri Kigali Pele Stadium, hakiniwe imikino y’Umunsi wa Munani wa BK Pro League, harimo n’uwa Kigali FC yakiriye Mukura VS.

Umukino ugeze ku munota wa 90, Umutoza wa Kigali FC, Bisengimana Justin, yakoze impinduka, akura mu kibuga Theodor Yawanendhi Malipangou ashyiramo Ngoy Alvine Ilunga.

Usibye abasifuzi n’abandi basanzwe bazi uyu mukinnyi, nta wari gupfa kumenya ugiye mu kibuga kuko nimero ye itagaragaraga neza kuko yari yandikishije ikaramu y’ubururu butsindagiye, ku mwambaro w’ubururu bwerurutse.

Uyu mukinnyi wari wambaye nimero enye, yari yambaye n’umwambaro wo hejuru udahuye n’uwa bagenzi be, kuko usibye ibara, wo wari ufite ikora mu gihe abandi nta ryari ririho, kandi amaboko y’umwambaro we yari ariho ibara ry’umuhondo ritari ku yindi myambaro.

Ngoy Alvine Ilunga wakinnye iminota itanu gusa muri uyu mukino, yafashije iyi kipe kubona inota rimwe iguma ku mwanya wa wa 17. Ni mu gihe Mukura VS yayoboye urutonde n’amanota 12.

Ngoy Alvine Ilunga yakinanye umwambaro uriho nimero yandikishije ikaramu
Kigali FC yakinanye imyenda idasa