Tariki 21 Mutarama 2012 nibwo Musabyimana Célestin wari Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘Ferwafa’, yasuye umuryango wa Kévin Monnet-Paquet icyo gihe wakinaga muri FC Lorient.

Uyu rutahizamu wari ufite imyaka 24 ntabwo yemeye kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuko yari afite icyizere cyo kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa kuko yari yarakiniye ingimbi zayo mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 21 kuva 2007 kugera 2009 aho yakinnye imikino 13.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ugushyingo 2018 nibwo uyu rutahizamu ufite imyaka 30 yemeje ko yifuza gukinira Amavubi, akageza igihugu nyina avukamo ku iterambere ry’umupira w’amaguru.

Mu kiganiro gica kuri BFMTV Sport yo mu Bufaransa, rutahizamu Kévin Monnet-Paquet yemeje ko noneho yifuza gukinira Amavubi y’u Rwanda.

Ati “Bigeze kumpamagara. Icyo gihe ntabwo byari biteguye neza. Ariko mbere yo gusoza ibyo gukina umupira w’amaguru ntekereza ko nzajya gukina mu gihugu cya mama wanjye, igihugu nigeze guturamo.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda ntekereza ko rwahindutse cyane nyuma y’igihe nabaga yo. Kuba nasubirayo nkateza imbere umupira w’amaguru waho byaba ari ibintu byiza cyane.”

Uyu rutahizamu umaze gutsinda ibitego 39 muri shampiyona y’u Bufaransa (League 1) yavutse tariki 19 Kanama 1988 akurira mu Rwanda ariko ahava mu 1994. Mu 1995 nibwo yatangiye gukina umupira w’amaguru mu ikipe y’abana ya Bourgoin-Jallieu, ikipe yakiniye kugera 2002.

Nyuma yerekeje mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Lens yakiniye kuva mu 2002 kugera mu 2006 azamurwa mu ikipe y’abakuru. Mu 2011 yayivuyemo aguzwe na Lorient FC aho yavuye mu 2014 asinyira Saint-Étienne agikinira kugera ubu.

Igitego cya mbere akinira ikipe nkuru yakibonye ari muri Lens mu mukino yatsinzemo Valenciennes 2-1 wabaye ku wa 23 Mutarama 2008 kuri Stade Nungesser.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Mashami Vincent namugirira icyizere ashobora kuzamwifashisha ku mukino wa nyuma mu itsinda H uzahuza u Rwanda na Côte d’Ivoire mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2019 kizabera muri Cameroun.

Anahanzwe amaso mu gufasha u Rwanda gushaka itike yo gukina CAN 2021 n’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022.

Amaze gutsinda ibitego 39 mu mateka ya League 1
Amaze gutsinda ibitego 39 mu mateka ya League 1
Kévin Monnet-Paquet yemeye gukinira Amavubi y'u Rwanda
Kévin Monnet-Paquet yemeye gukinira Amavubi y'u Rwanda
Uyu rutahizamu agikina muri Lorient mu 2012 nibwo Ferwafa yatangiye kumwegera
Uyu rutahizamu agikina muri Lorient mu 2012 nibwo Ferwafa yatangiye kumwegera