Umwaka n’imisago wari urangiye nta muyobozi wa tekiniki Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rifite nyuma y’uko Umwongereza Lee Jonson yasazeye agasanga Stephen Constantine mu Buhinde kugira ngo bakomeze gukorana nk’uko bari mu Mavubi.

Ferwafa yatangaje ko nyuma yo gushyira uyu mwanya ku isoko, hasabye abagera ku icyenda ariko igahitamo bane barimo Hendrikus Pieter de Jongh (ukomoka mu Buholandi), Giovanni Scanu (ukomoka mu Butaliyani), Sebastien Desabre (ukomoka mu Bufaransa) na Michael Weiss (ukomoka mu Budage).

Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent avuga ko bagiye gufatanya na Minisiteri y’Umuco na Siporo kugira ngo batoranye umwe muri aba bane ku buryo umuyobozi mushya wa tekinike agomba kuba yamenyekanye mu minsi ya vuba.