Iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba, kizakira Igikombe cya Afurika gifatanyije na Uganda na Tanzania, kuva tariki ya 19 Kamena kugeza ku ya 17 Nyakanga 2027.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Mozzart Sport, avuga ko FKF yamaze kumenyesha uyu mutoza n’abamwungirije ko yifuza gusesa amasezerano yabo ku bwumvikane. 

Ibi byakozwe mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’amategeko bishobora kugezwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ndetse no ku musaruro muke Ikipe y’Igihugu ya Kenya, Harambee Stars, imaze iminsi ibona.

Amakuru aturuka mu bantu ba hafi ku mpande zombi, agaragaza ko kuba McCarthy aherutse kunenga mu ruhame ibijyanye n’amafaranga atarishyurwa n’imibereho rusange y’abagize Ikipe y’Igihugu, ari byo byagize uruhare mu kuzamura umwuka mubi hagati ye n’iri shyirahamwe.

McCarthy yagizwe Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Kenya muri Werurwe 2025, asimbuye Umunya-Turikiya, Engin Firat. Yari afite amasezerano yagombaga kurangira nyuma y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Uyu Munya-Afurika y’Epfo yahawe akazi yitezweho byinshi, bitewe n’amateka yagize nk’umukinnyi wa FC Porto na Blackburn Rovers, kongeraho ubunararibonye mu butoza, dore ko yanabaye umutoza ushinzwe abakinnyi bakina basatira izamu muri Manchester United.

Kimwe mu byo McCarthy yagezeho muri Kenya ni ukuyigeza muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika cy’Abakinnyi Bakina Imbere mu Bihugu byabo (CHAN 2024), cyabaye mu 2025.

Umusaruro wa Harambee Stars wagabanyutse nyuma y’iryo rushanwa, aho mu mikino ine imaze gukina mu gushaka itike ya CAN 2027, itigeze itsinda n’umwe. Yatsinzwe ibiri, inganya indi ibiri.

Benni McCarthy agiye gutandukana na Kenya mbere ya CAN 2027