Nzamwita aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri mu muhango wo kwerekana Antoine Hey nk’umutoza mushya w’Amavubi wemeye ko azakora ibishoboka byose akayajyana muri CAN 2019, yavuze ko bizaba ari ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa.

Yagize ati “Muzi ko twagiye muri CAN dukoresha abanyamahanga. Kuri ubu bavuye mu ikipe y’igihugu, ni nk’aho uhaye umwanya abana b’Abanyarwanda n’umurongo wo kwigaragaza kugira ngo bahe ingufu ikipe y’igihugu yacu. Ikipe y’igihugu ni iy’abana bacu ubu. Ibyo kujya muri CAN sinjya mbitindaho kuko ni nk’aho kuri njyewe tutagiyeyo kuko twakoreshaga abanyamahanga kandi iyi gahunda turimo uyu munsi ni iya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatekereje kera ariko kugira ngo ijye mu bikorwa byarananiranye.”

Yakomeje agira ati “Ubu tuyirimo kandi iryo deni rizashira tujyanye abana bacu muri CAN kuko kujya gukina ku rwego nk’urwo muri Afurika cyangwa ku Isi ntabwo ujya gukinisha amaguru gusa, ukinisha icya mbere umutima, ukaba ufite gukunda igihugu.”

Aya magambo ya Nzamwita yarakaje cyane bamwe mu baserukiye u Rwanda muri CAN 2004 by'umwihariko Karekezi Olivier na Katauti Ndikumana.

Ndikumana Hamadi Katauti na Olivier Karekezi bababajwe cyane n'amagambo ya Nzamwita uyobora Ferwafa
Ndikumana Hamadi Katauti na Olivier Karekezi bababajwe cyane n'amagambo ya Nzamwita uyobora Ferwafa

Karekezi Olivier abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yikomye uyu muyobozi amubwira ko adakwiye gutesha agaciro ibyakozwe n’abamubanjirije kuko mu gihe cye ibi byananiranye kubisubiramo bityo ngo akaba akwiye gusubira korora amafi kuko aribyo yize.

Ibyo Karekezi yanditse kuri facebook

Amagambo Olivier Karekezi yanditse yikoma Nzamwita Vincent de Gaulle
Amagambo Olivier Karekezi yanditse yikoma Nzamwita Vincent de Gaulle

Ndikumana Hamad Katauti wari muri iyi kipe kuri ubu akaba yarambuwe ubwenegihugu, aganira na IGIHE yagize ati “Uriya ni umuswa n’ibyo akora ni ubuswa.”

“Ibyo yavuze ntibitangaje ni nayo mpamvu ubona abantu bamuseka bakanamutuka. Nta mupira azi nta n’uwo yigeze amenya. Ndibuka yajyaga muri za Cameroun na Côte d’Ivoire kuzanira APR FC abakarani ngo n'abakinnyi hanyuma agashaka ko igera kure.”

Yakomeje agira ati “Biragaragara no mu mikorere ye ko ntacyo ashoboye uretse ko afite umuntu uri mu rwego rwo hejuru umushyigikiye nawe kubera inyungu ze bitari ku z'igihugu. Mumumbarize ikintu kimwe gusa, mu gihe amaze ku mwanya wa Perezida wa Ferwafa ni igiki cyiza yabashije kugeza ku bakinnyi b’Abanyarwanda yaba abo hanze cyangwa mu gihugu?”

Katauti mu kugereranya iterambere ryagezweho ku ngoma ya De Gaulle n’abamubanjirije yagaragaje ko ntacyo yafashije abakinnyi b’Abanyarwanda.

Ati “Ndibuka kubwa Ceasar Kayizari (uyu yayoboye FERWAFA), ishyirahamwe ryafashaga abakinnyi kujya hanze bagakora igeragezwa. We yafashije bangahe? Yangize umunyamahanga ariko icyo nafasha cyangwa se nzafasha abakinnyi b’Abanyarwanda n'umupira w'u Rwanda muri rusange we ntabwo azapfa abikoze cyane cyane ko niho nasize ngejeje u Rwanda mu mupira ndetse n'izina mu mupira azapfa atabigezeho.”

Abakinnyi 22 baserukiye u Rwanda muri 2004 barimo Nkunzingoma Ramadhan, Ndikumana Hamad Katauti, Bizagwira Léandre, Ntaganda Elias, Nshimiyimana Canisius, Nshimiyimana Eric, Sibomana Abdul, Karekezi Olivier, Mbonabucya Désiré, Saidi Abed Makasi, Manamana Raphael, Henriette Elias, Bitana Jean Rémy.

Abandi ni Munyaneza Henri, Kamanzi Michel, Rusanganwa Frederic, Nsengiyumva Jean Paul, Mulisa Jimmy, Gatete Jimmy, Habimana Karim Kamanzi , Lomami Jean, Mbeu Patrick na Ndagijimana Jean Claude.

Iyi kipe yitabiriye CAN 2004 ifatwa na benshi nk'iyashimishije Abanyarwanda kurusha izindi zose zabayeho
Iyi kipe yitabiriye CAN 2004 ifatwa na benshi nk'iyashimishije Abanyarwanda kurusha izindi zose zabayeho

Umva amagambo ya De Gaulle atavuzweho rumwe:

Ndikumana Hamad Katauti ari mu bakinnye CAN 2004 bambuwe ubwenegihugu bw'u Rwanda
Ndikumana Hamad Katauti ari mu bakinnye CAN 2004 bambuwe ubwenegihugu bw'u Rwanda